Abafite ibigo basabwe gushyira imbere ubuzima n’umutekano by’umukozi  kuruta inyungu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ibigo bitandukanye byasabwe kubahiriza ubuzima n'umutekano by'umukozi

Abafite ibigo bitandukanye basabwe guharanira gusigasira ubuzima n’umutekano by’umukozi kuruta gushyira  inyungu imbere kuko bituma umukozi  atanga umusaruro.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024, mu nama yiswe “ Occupation Health and Safety  Conference 2024” yigaga uko hashyirwaho ingamba zubahiriza ubuzima n’umutekano mu kazi.

Iyi nama yateguwe na OHS Works. Co Ltd ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo n’ibindi bigo.

Iyi nama yahurije hamwe abafite ibigo, inganda, abakozi n’abakoresha bo mu bigo bitandukanye byigenga.

Umuyobozi Mukuru wa OHS Works Co.Ltd, Sam Rutare avuga ko iyi nama yateguwe hagamijwe kongera gukangura abakoresha ngo bashyireho ingamba zituma  ubuzima n’umutekano mu kazi byubahirizwa.

Ati “ Iyi nama yari igamije kugira Abanyarwanda bamenye, bumve akamaro ku bwirinzi, bumve uko byakorwa, banamenye ko duhari kubibigisha.”

Rutare Sam avuga ko hari ubwo abakoresha bashyira imbere inyungu kuruta ubuzima n’umutekano mu kazi  bityo bikwiye gukosoka.

Ati “ Ubusanzwe abakoresha baba bishakira  inyungu bakanirinda kuba bagura ibirinda abakozi babo. Icyo bibagirwa ni uko iyo habayeho ikibazo noneho batanga menshi. “

Akomeza avuga ko hakwiye gushyirwaho ingamba zikumira ibyashyira  mu kaga umukozi.

- Advertisement -

Ati “ Ni ukwigisha abantu bose bakabimenya, ugushyiraho itegeko rikomeye rihana buri wese , hakajyaho abarikurikirana, abaryigisha ndetse hakajyaho n’uhanwa kuko atabikoze kandi yabibwiwe.”

Umunyamabanga Mukuru wa sendika y’Abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda, REWU,Eng Mutsindashyaka Andre,  avuga ko uru rwego rukigaragaramo ibibazo bitandukanye  birImo no kuba umubare w’abakozi bishingirwa ukiri mucye gusa akavuga ko ugereranyije no myaka yashize hari impinduka.

Yagize ati “ Turacyafite abakozi bagikeneye kugira ngo bitabweho , bakorerwe isuzuma ry’ubuzima(Medica Check up), kubera ko umukozi winjiye mu kazi aba kaneye gusuzumwa, akinjira mu kazi kugira ngo ubuzima ni butangira guhinduka tuzamenye ngo indwara yayifatiye  mu kazi.

Yakomeje ati “  Haracyaboneka abakozi bakora impanuka mu kazi bitewe nuko imiterere y’umurimo iteye . Turacyabonamo urumuri rudahagije mu rwego rw’ubucukuzi kubera yuko abacukuzi benshi mu Rwanda bakora mu byo bita indani, bagakenera gukoresha urmuri, turacyabona abanyerera.”

Turacyabonamo kandi abakozi badafite ubwiteganyirize bw’impanuka n’ibyago bikomoka ku kazi. Uyu munsi dufite imibare igaragaza yuko abakozi 34% bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari bo babasha guteganyirizwa muri RSSB, niba 66% badateganyirizwa urumva ko badafite ubwirinzi. “

Umuyobozi Ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y’abakozi  ba Leta n’Umurimo ,  Patrick Kananga, avuga ko iyi Minisiteri igiye gushyira imbara mu gushihikariza ibigo ngo byubahirize itegeko rijyanye n’ubuzima n’umutekano w’umukozi.

Yongeraho ko ibigo bidakwiye gutekereza gusa inyungu bakura mu bakozi kurusha ubuzima bwabo.

Ati  “ Ni uko twese muri ubwo bufatanye tugomba gushyira politiki n’amategeko igihugu cyashyizeho. Tukavuga ko icyo ari ikintu cy’ingenzi kuko Politiki irahari ya 2014, dufite amategeko yagiyeho ariko by’umwihariko dufite porogaramu y’igihugu igamije ubuzima n’umutekano ku kazi, yemejwe  umwaka wa 2023, muri Kamena.”

Uyu asaba abakoresha kujya bibuka gukora ubugenzuzi kandi komite z’ubuzima n’umutekano ziri mu bigo zigashyirwamo imbaraga.

Ati “ Buri mukoresha agomba gukora ubugenzuzi, bakareba icyatera abakozi indwara cyangwa impanuka.Itegeko rivuga ko kandi bigomba gukorwa buri mwaka. Ntabwo twavuga ko twakumira ibyo umuntu atazi. Ni ugushyiraho politiki y’ubuzima n’umutekano mu kazi.Iyo politi igomba kugira icyo twita  gahunda iyishyira mu bikorwa. Ikindi dusaba ni uko komite z’ubuzima n’umutekano ziri mu bigo zigomba gukora kandi naho zitari zigashyirwaho.”

Iyi nama ibaye mu gihe hirya no hino mu bigo bitandukanye birimo n’ibifite aho bihuriye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro humvikana impanuka za hato na hato kubera kutugira ubwirinzi cyangwa gushyiraho ingamba zikumira izo mpanuka.

Abakoresha b’ibigo basabwe gushyiraho ingamba zituma ubuzima n’umutekano by’umukozi byubahirizwa
Eng Mutsindashyaka asanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hakirimo ibibazo
Dr Patrick Kananga asanga ibigo bidakwiye guharanira inyungu gusa ahubwo bakwiye kwita no ku buzima bw’abakozi
Sam Rutare avuga ko hagikenewe kongera imbaraga mu ishyirwa nu bikorwa ingamba zubahiriza ubuzima n’umutekano by’umukozi

UMUSEKE.RW