Muhanga: REG yabambuye “Transfo” ibacanira iyiha umukire

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
"Transfo" yacaniraga abaturage yahawe umukire

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, barashyira mu majwi abakozi ba REG, kubambura “transformateur” ifite ingufu bigatuma Umuriro babonaga ubura.

Abavuga ibi ni bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye Akarere ka Muhanga.

Abo baturage babwiye UMUSEKE ko bakusanyije amafaranga yo kugura icyuma cyitwa ‘Transfo’ gituma abafite umuriro w’amashanyarazi bawubona ku bwinshi kandi ufite ingufu.

Bakavuga ko batunguwe no kubona abakozi ba REG, baza bagakuramo iyo transfo ikomeye, bakayisimbuza indi iciriritse idafite ubushobozi bwo kugeza umuriro ku bari bawusanganywe.

Nkurunziza Alphonse umwe muri aba baturage wavuze mu izina rya bagenzi be benshi, avuga ko bamenye amakuru ko iyo transfo biguriye yahawe Umushoramari ufite uruganda iGihuma, babaha indi itabacanira.

Ati “Abakozi ba REG bari bamaze igihe baza kuyitwambura, tukanga bagasubirayo, ejo bundi nibwo haje ari 6 bayikuramo barayijyana.”

Avuga ko transfo yabo bayitwaye nk’abayibye, ubu abenshi nta muriro bafite.

Ufashurugi Espérance avuga ko kubera iki kibazo cy’Umuriro ubura buri kanya ukagaruka hashize umwanya, wamutwikiye Televiziyo.

Ati “Ejo umuriro wagiye inshuro 15 ugarutse wangiza icyo gikoresho cyo mu rugo.”

- Advertisement -

Uyu mubyeyi avuga ko atazi uwo azabaza iki gihombo.

Dutegura iyi Nkuru twahamagaye Umuyobozi wa REG ishami rya Muhanga, Mukaseti Rosine avuga ko ahantu ari atabona uko atanga amakuru yisanzuye atubwira ko twongera kumuhamagara hashize akanya.

Gusa twongeye kumuhamagara hashize amasaha atatu, ntiyabasha kwitaba Telefoni ye ngendanwa.

Na Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline ntabwo yitabye igihe twamuhamagaraga.

Gusa aba baturage ntabwo bagaragarije UMUSEKE inyemezabwishyu z’aho bishyuriye uwo musanzu wo kugura Transfo, bagahamya ko bamwe mu bari bazifite batagituye muri uyu Mudugudu.

Abandi bakavuga ko nubwo igenzura ryakorwa rikagaragaza ko batayiguze itaba impamvu yo kubambura transfo bamaranye igihe, igahabwa Umushoramari ufite uruganda, kandi yakabaye ayigurira.

“Transfo” yacaniraga abaturage yahawe umukire

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *