Bipfubusa yabaye igitambo cy’ibihe bibi bya Kiyovu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports imaze imikino itanu yikurikiranya itsindwa, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahagaritse by’agateganyo, Bipfubusa Joslin.

Kuva iyi shampiyona yatangira, ikipe ya Kiyovu Sports yagowe no kubona amanota, cyane ko itemerewe kwinjiza abakinnyi kubera ibihano yafatiwe na FIFA.

Urucaca rwabonye amanota atatu yonyine mu mikino itandatu ya shampiyona imaze gukina. Bisobanuye ko yatsinze umukino umwe wa mbere, indi itanu yose irayitsindwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ni bwo biciye ku rubuga (Website) rwa Kiyovu Sports, iyi kipe yemeje ko yahagaritse by’agateganyo Bipfubusa Joslin usanzwe ari umutoza mukuru.

Bipfubusa yahagaritswe imikino ine kubera umusaruro nkene nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’ikipe.

Inshingano zo gutoza ikipe, zasigaranywe na Wade Marrick na Nzigamasabo Steve, basanzwe bungirije Joslin.

Iyi kipe yo ku Mumena iri ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu n’umwenda w’ibitego icyenda.

Bipfubusa Joslin utoza Kiyovu Sports, yahagaritswe imikino ine

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *