Nyanza: Umurambo w’umugabo wasanzwe mu cyuzi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Mu cyuzi cya Nyamagana habonetse umurambo

Mu cyuzi cya Nyamagana kiri i Nyanza habonetse umurambo w’umugabo  bikekwa ko yiyahuye.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Nyamagana B mu cyuzi cya Nyamagana.

Amakuru avuga ko umuturage witwa Raheli Nyirashyirambere yatanze amakuru ku nzego z’ibanze n’inzego z’umutekano, maze nazo  zigera muri kiriya cyuzi zisangamo umurambo bigaragaragara ko ari umugabo.

Uriya muturage yavuze ko uyu nyakwigendera ajya mu cyuzi yasize inkoni n’amafaranga ibihumbi bibiri  n’inkweto zo mu bwoko bwa bodaboda.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko abari aho batahise bamenya imyirondoro ya nyakwigendera gusa basanze simcard mu mufuka .

Ngo babonye nimero z’umugore we,  bamuhamagaye ababwira ko nyakwigendera yitwa Kayihura Eric, yavuye iwe avuga ko agiye Kwa muganga i Huye.

Nyakwigendera yavukaga mu karere ka Ruhango, umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *