Huye: Umuyaga wasenye inzu z’abaturage

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Umuyaga mwinshi uvanze n’imvura yaguye ahagana saa Sita z’amanywa kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Ukwakira 2024, wangije inzu z’abaturage.

Byabereye mu karere ka Huye, mu murenge wa Mbazi, mu kagari ka Gatobotobo mu mudugudu wa Rwabuye.

Mu masaha ya saa Sita kugeza saa Saba, nibwo haguye imvura itari nyinshi cyane ariko yari yiganjemo umuyaga mwinshi cyane.

UMUSEKE wamenye ko uyu muyaga wasenye inzu mu Murenge wa Mbazi, inyinshi zikaba zavuyeho ibisenge, ugusha n’ibiti mu muhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yemereye UMUSEKE aya makuru avuga ko bakibarura ibyangiritse.

Yagize ati ” Twayamenye [Amakuru y’umuyaga wasenye inzu] , harimo gukorwa igenzura ku byangiritse. Ni mu mu mvura yaguye hagati ya 12h00 na 13h00.”

Meteo Rwanda iherutse kuvuga ko mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu hazagwa imvura ikazatera ingaruka zirimo imyuzure, urubura, ku guruka kw’ibisenge bitaziritse neza n’amashami y’ibiti.’

Icyo gihe yashishikarije abaturarwanda gufata ingamba zijyanye no kwirinda ibiza ahateganyijwe imvura nyinshi irimo n’umuyaga.

- Advertisement -

THIERRY MUGIRANEZA
UMUSEKE.RW i Huye