Ubwo Abanya-Kigali bitabiraga Siporo Rusange Ngarukakwezi izwi nka Car Free Day itegurwa n’Umujyi wa Kigali, abibumbiye mu Ishyirahamwe ry’abakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi (FAPA), bari muri iyi Siporo.
Iyi Siporo imaze kubaka izina, iba ku Cyumweru cya mbere n’icya nyuma cya buri kwezi. Itangiza ukwezi kw’Ugushyingo, yabaye ku Cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2024.
Uretse kuba yaritabiriwe n’abayobozi barimo Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Inès Mpambara, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Kajeneri Christian n’abandi, harimo n’abakiniye Amavubi bibumbiye muri FAPA.
Aba bari bayobowe na Murangwa Eugène wakiniye Rayon Sports imyaka myinshi, Nshimiyimana Eric, Mutarambirwa Djabil, Hakundukize Adolphe, Munyaneza Ashraf, Munyandekwe Hussein, Munyemana Nuru, Kamanzi Karim n’abandi.
FAPA isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye birimo ibiteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda bahereye mu bakiri bato.
UMUSEKE.RW
Car free day iba kabiri mu ukwezi, icyumweri cya mbere ni cya gatatu