Operasiyo ya Polisi imaze guta muri yombi abahebyi  barenga 50 

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Bamwe mu bahebyi batawe muti yombi

Itsinda ry’abapolisi bo mu Karere ka Muhanga, Kamonyi, Ruhango n’iryo mu Mujyi wa Kigali ririmo gukora Operasiyo mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri utwo turere, rimaze guta muri yombi abacukura amabuye mu buryo butemewe barenga 50.

Iryo tsinda rikoresha inzira y’ubutaka, indege yo mu bwoko bwa drône igakora igenzura ry’aho ibyo birombe biherereye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko abafashwe ari abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abagura ayo mabuye mu buryo butemewe n’amategeko.

SP Emmanuel avuga ko Polisi y’Igihugu bashimira abatanze ayo makuru, ikanihanangiriza abishora muri ibyo bikorwa  binyuranije n’amategeko.

Cyakora bamwe mu bakora uyu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe, bavuga ko ibirombe byinshi abahebyi bacukuramo ari ibyafunzwe n’Ikigo cya RMB, bakavuga ko babiha abujuje inyangombwa bikongera gukorerwamo hakurikijwe amabwiriza agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Bagatanga urugero rw’ibirombe byinshi byo mu Murenge wa Nyarusange byacukurwagamo ayo mabuye y’agaciro, kuri ubu  byafunzwe byose.

Gusa iki gikorwa cyo gukora operasiyo mu birombe irakomeje ku buryo umubare w’abagishakishwa bashinjwa ibi byaha uza kwiyongera.

Kimwe mu birombe byo mu Murenge wa Nyarusange giheruka kugwamo umuntu cyarafunzwe
Bakoresha ibikoresho bitandukanye  bifashishaga nu gucukura

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *