Rusizi: Abarema isoko barikanga  ibyorezo kuko ubukarabiro budaheruka amazi

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Abarema isoko muri Rusizi barikanga  ibyorezo kuko ubukarabiro budaheruka amazi

Hari baturage barema isoko rya Gatsiro ryo mu kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, bikanga ko bakwandura ibyorezo bitewe nuko baryinjiramo badakarabye intoki.

Aba baturage bavuze ko ubukarabiro bagiraga bwabafashaga bakagira isuku bakirinda indwara z’ibyorezo bwamaze kwangirika, buraziba ngo nta n’amazi abuheruka.

Bamwe mu muri aba baturage bagaragaje impungenge n’ubwoba bafitiye ibyorezo.

Ati”Muri iki gihe indwara ni nyinshi nta bukarabiro dufite, ubwari buhari barabwangije kandi nta bushobozi abaturage dufite bwo kubusanura”.

Undi muturage nawe avuga ko nta mazi  aheruka muri bukarabiro .

Ati”Ntabwo dukaraba,  ubukarabiro twagiraga bwa razibye nta mazi abuherukamo  dufite impungenge z’ibibyorezo biriho ko byatugeraho kubera kudakaraba”.

Mu isoko abantu ni urujya n’uruza ntabwo tubasha kwisukura,bibaye byiza babutwubakira tukajya turyinjiramo twakarabye”.

Icyifuzo cyaba baturage ni uko bwasanurwa cyangwa bakubakirwa ubundi  buhoramo amazi meza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred,yabwiye UMUSEKE ko ibikorwa byose byashyizweho mu rwego rwo kwirinda ibyorezo nka COVID-19 na marburg, ibyangiritse ngo ubuyobozi bufite gahunda yo kubisanura.

- Advertisement -

Ati”Hari gahunda yo gusana ubukarabiro bwangiritse buri ahahurira abantu benshi kugira ngo hakomeze kunozwa umuco w’isuku no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda”.

Isoko rya Gatsiro rirema kabiri mu Cyumweru,ku wa Gatatu no kuwa Gatandatu. Ibyinshi mu bihacururizwa ni ibiribwa,Imyambaro n’ibindi.

Abarirema baturuka mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi by’umwiharoko imirenge ya Gihundwe,Nkanka na Nkombo ndetse n’abo mu murenge wa Bushenge wo mu karere ka Nyamasheke.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/RUSIZI