Uwitandukanyije na FLN yashinje u Burundi gukorana na yo

UMUSEKE UMUSEKE
Karimunda Jean Dmascene witandukanyije n’umutwe wa FLN .

Karimunda Jean Damascene witandukanyije n’umutwe wa MRCD/ FLN, yavuze uburyo yafashe icyemezo cyo kuva muri uwo mutwe, anashinja leta y’u Burundi gukorana na wo.

Mu kiganiro na RBA, yavuze mu mwaka wa 2018 ari bwo yagiye muri uyu mutwe, nyuma yo kumva arambiwe ubuzima bubi bwo mu mashyamba, ahitamo gutaha ngo afatanye n’Abanyarwanda kubaka igihugu.

Uyu mugabo ukomoka mu  Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, Akagari ka Kabatezi mu Mudugudu wa Kibuye, avuga ko mbere yuko ajya muri FLN yari asanzwe akora ubuhinzi n’ubworozi.

Ngo muri uyu mutwe “Bari bafite intego yo gutera u Rwanda, bakabohora Abanyarwanda ” gusa aza gutungurwa no kubona abo bari kumwe batangiye kwicwa.

Ati “ Abari muri iyo mitwe bavuga ko bagiye gutera u Rwanda kandi ntacyo bageraho ahubwo ari uburyo bwo gucuruza abantu. Bakimara kutwinjiza muri FLN, twagiyeyo turi abantu 130. Twasohoreye mu ishyamba rya Cibitoki, mu Burundi. Abayobozi baho bafashe abantu bacu, babwira ko umuntu ugiye mu Rwanda bamwica. Ariko siko biri ahubwo ni ukudasobanukirwa n’amakuru ko nta kibazo gihari. Ariko n’ubwo babivugaga gutyo njye nangaga kubyemera bitewe n’uko nari mvuye mu Rwanda vuba.”

Uyu avuga ko bari barabwiwe ko baza mu Rwanda kurasa abasirikare n’abaturage mu bice baherereyemo mu ishyamba rya Nyungwe.

Gusa avuga ko yaje gufata icyemezo yitandukanya n’uyu mutwe ndetse ko yakiriwe neza.

Ati “ Nkimara kuvamo, Ingabo z’u Rwanda zaranyakiriye, nta kibazo.”

U Burundi mu gukorana na FLN

- Advertisement -

Uyu avuga ko leta y’u Burundi ikorana bya hafi n’uyu mutwe, itanga intwaro n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Ati “ Babikuraga mu Burundi kuko Col Fabien yabaga mu Burundi, hariho n’amasasu twakuyeyo, yazanywe na Fabien mu modoka ya gisirikare n’imbunda yo mu bwoko bwa mitarayeze yari mu modoka turayizana.”

Karimunda avuga ko n’ibiryo bahabwa kenshi byaturukaga mu gihugu gituranyi.

Agira inama bagenzi be bakiri mu mashyamba kuyavamo kuko mu Rwanda ari amahoro.

Hagati ya 2018 na 2019 nibwo FLN yagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda.

Ibitero by’uyu mutwe byiciwemo abaturage icyenda, abandi birabahungabanya bikomeye, abandi bakurizamo ubumuga budakira, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo, indi iratwika.

UMUSEKE.RW