Perezida Kagame yitabiriye inama muri Mauritania

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Maurtania

Perezida Paul Kagame ari i Nouakchott muri Mauritania, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko.

Iyi nama yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame akigera muri Maurtania, yakiriwe na mugenzi we Mohamed Ould Ghazouani, akaba n’Umuyobozi wa w’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

Mu bizaganirwa muri iyi nama, harimo n’uburyo bwo gushakira imirimo urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika.

Ni mu gihe n’ubwo  Afurika ifite umutungo kamere n’abakozi, ubukungu bwayo buhura n’ikibazo cy’ubushomeri kirushaho kwiyongera cyane mu rubyiruko, bigakoma mu nkokora iterambere ryayo.

Kubona akazi gahamye cyangwa gahoraho muri Afurika biragorana kuburyo kabona umugabo kagasiba undi. Uko ibura ry’akazi ryiyongera ni nako Ubukungu bw’Afurika buzahara.

Ibiro by’umukuru w’Igihugu bivuga kandi ko Perezida wa Repubulika yaganiriye na mugenzi we wa Algeria,

Abdelmadjid Tebboune,baganira ingingo zitandukanye zijyanye uko hanozwa u bufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’uburezi, umutekano, ingabo, ibkorwaremezo n’uuhinzi.

erezida wa Repubulika yaganiriye na mugenzi we wa Algeria, baganira ingingo zitandukanye

- Advertisement -

 

UMUSEKE.RW