I Burengerazuba: Ba Mudugudu biyemeje gukumira ihohoterwa rishingiye  ku gitsina

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Ntirenganya Jean Claude umukozi wa RIB ahugura ba Mudugudu ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abayobozi b’Imidugudu bo mu Ntara y’Iburengerazuba, basobanuriwe uko bakumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Kuva ku itariki ya  2 Ukuboza 2024, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), batangiye ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana , bahugura abayobozi b’inzego z’ibanze n’abo bafatanya bo mu ntara y’Iburengerazuba. Ubu bukangurambaga buzasozwa ku itariki ya 12 Ukuboza 2024.

Bamwe muri aba bayobozi bagaragaje ko batari bazi uko iri hohoterwa rikorwa,uko barirwanya nuko barikumira, bashimira RIB ku nyigisho nziza yabahaye.

Mukamisha Speciose ni umunyajyanama w’Ubuzima,atuye mu Mudugudu wa Birambo mu Kagari ka Birambo, Umurenge wa Gashari, Akarere ka Karongi.

Yavuze ko inyigisho yahawe na RIB yazungukiyemo byinshi birimo uko ihohoterwa rishobora gukorwa,yiyemeje kugeza ubutumwa yahawe ku bandi.

At:”Izi nyigisho nungukiyemo byinshi hari ibintu byakorwaga ntitubone ko ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana,  ryaba nko mundoro,ingendo no mu .mikorere Tugiye kujya kubisobanurira abatabashije kugera hano nabo babimenye”.

Ngayabateranya Emanuel ni umuyobozi w’Umudugudu wa Rasaniro nawe hari icyo yatahanye azageza kubaturage ahagarariye

Ati:”Icyo dutahanye dusobanukiwe byimbitse ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, inshingano tugiye kugira n’ukwigisha duhereye ku nzego duhagarariye”.

Ntirenganya Jean Claude ni umukozi wa RIB ukorera mu ishami ryo gukumira ibyaha.

- Advertisement -

Yavuze ko mu ntara y’Iburengerazuba bahisemo gukorera ubukangurambaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu turere tune,tugaragaramo ibi byaha cyane kurusha utundi mu ntara yose.

Ati:”Twahisemo guhugurana n’inzego z’ibanze  mu midugudu mu turere twa  Nyabihu,Ngororero, karongi na Rutsiro ngo twumve ububi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina  n’irikorerwa abana kugira ngo  badusohoreze ubutumwa ku baturage, tubitezeho umusaruro ufatika twizeye ko bigera aho twifuza”.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya, RIB, rugaragaza ko mu myaka ya 2018-2023 rwakurikiranye dosiye 38,812 ku cyaha cy’ihohotera rishingiye ku gutsina, muri icyo gihe hakurikiranwa dosiye 24,051 ku cyaha cyo guhohotera abana.

Bashimiye amasomo bahawe na RIB

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/ i Burengerazuba 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *