Hasabwe ko kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina biba umuco

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Abaharanira ko ihohotera rishingiye ku gitsina ricika bakaba n’impirimbanyi z’umuryango utekanye, basabye ko ibikorwa byo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina biba umuco aho kujya bikorwa gusa mu gihe runaka byahujwe n’ubukanguramabaga bumara iminsi.

Buri mwaka, kuva ku itariki ya 25 Ugushyingo kugeza ku ya 10 Ukuboza, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kuzirikana iminsi 16 yahariwe gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ubwo ubwo bukangurambaga bwaganaga ku musozo, abitabiriye ibiganiro mu Karere ka Gasabo, bishimiye ibikorwa bakoze muri iyo minsi birimo kwitabira umugoroba w’umuryango, gutanga ubutumwa mu nteko z’abaturage, ibikorwa by’imikino byifashishijwe mu gushishikariza urubyiruko hakiri kare kugira ngo rumenye y’uko umuryango mwiza ugomba kubaho nta hohoterwa, ryaba ari irikorerwa abagore cyangwa se abagabo.

Mukeshimana Séraphine, Umuhuzabikorwa w’Umushinga SDSR-Rwanda, umushinga Réseau des Femmes ishyira mu bikorwa mu mirenge yose 15 y’akarere ka gasabo, ku bufatanya na L’AMIE ku nkunga ya Affaire Mondiales CANADA.

Yavuze ko mu bijyanye no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina, icya mbere Réseau des Femmes ikora ari ugutanga ibiganiro mu baturage, mu nteko z’abaturage, umugoroba w’umuryango, ko kandi ibyo bifasha kugira ngo bakangurire abantu kugira umuryango utekanye.

Yagize ati “ Ikindi dukora ni ukwigisha umugore uburenganzira bwe ariko budahutaza ubw’umugabo bari kumwe. Mu kurwanya ihohotera rero ahanini twimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Iyo havugwa ihohotera n’uko hari kimwe kiba cyapfuye.”

Yavuze ko bagiye gukomeza ibiganiro bikangurira umuryango kumenya uburenganzira bw’umugore, kumenya uburenganzira bw’umugabo, kumenya ndetse n’uburenganzira bw’umwana kugira ngo rya hohotera ricike burundu.

Bayasese Bernard, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, yavuze ko batanyije n’abafatanyabikorwa b’Akarere bagiye gukomeza ibikorwa byo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Hari ibikorwa byinshi byo gufasha abana b’abakorwa bagizweho ingaruka n’ihohoterwa, harimo ibikorwa byo gutanga amahugurwa atandukanye, gutegura ubukangurambaga bukomatanyije bubera ahantu hatandukanye, haba ari mu midugudu, ku tugari mu nteko z’abaturage ndetse no kugera ku muryango, kujya gufasha ingo ziba zifite ibibazo kugira ngo babashe kongera kwisanga mu muryango muri rusanjye.”

- Advertisement -

Umutoni Aline, Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yavuze ko iminsi 16 y’ubukangurambaga irangiye ko ariko ubukangurambaga bwagakwiye guhoraho kubera y’uko ibitera ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’ingaruka byo ntabwo biba bihagaze.

Yagize ati “Turasaba rero ko buri wese abigira ikibazo cye kubera ko bigira ingaruka kuri wa wundi wakorewe ihohoterwa, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange.Birasaba yuko twakongera ibiganiro mu miryango, tukimakaza amahoro mu miryango.”

Uyu muyobozi yavuze ko abagize umuryango, mu gihe habayeho ihohotera rishingiye ku gitsina nta wukwiye kurebera, ahubwo yagakwiye gutanga amakuru ndetse no gufasha uwahohotewe kubona serivisi.

Bayasese Bernard, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo
Umutoni Aline, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Guteza imbere Umuryango no Kurengera Umwana, muri MIGEPROF
Mukeshimana Séraphine, Umukozi muri uyu muryango, ushinzwe by’umwihariko guhuza ibikorwa by’Umushinga w’Ubuzima bw’Imyororokere witwa SDSR-Rwanda

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *