Bugesera yatumye Police yongera kwibazwaho bwa kenshi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kunganya  na Bugesera FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe ya Police FC yongeye gutuma abakurikirana shampiyona y’u Rwanda, bongera kuyibazaho ku yindi nshuro ya kenshi bitewe n’ibiyitangwaho bitari bike.

Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024, ni bwo hatangiye imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere mu Bagabo. Yabimburiwe n’uwahuje Police FC na Bugesera FC zakiniye kuri Kigali Pée Stadium guhera Saa cyenda z’amanywa.

Ni umukino warangiye amakipe yombi aganyije ibitego 2-2. Iby’ikipe y’Abashinzwe Umutekano, byatsinzwe na Bigirimana Abedi na Ani Elijah, mu gihe abo mu Karere ka Bugesera batsindiwe na Umar Abba na Bizimana Yannick wari wagiye mu kibuga asimbuye.

Gusa n’ubwo aya makipe yanganyije, ntibikuraho ko bamawe mu bareba shampiyona y’u Rwanda, bakomeje kwibaza ahazaza ha Police FC nk’ikipe yashoye byinshi ku isoko uyu mwaka, cyane ko yari yanahagarariye Igihugu mu mikino Nyafurika ya CAF Conféderation Cup ikinwa n’amakipe yegukanye ibikombe iwayo muri Afurika.

Abayibazaho, babihera ku buryo yiyubatse mu mpande zose uhereye ku bakinnyi beza iyi kipe yaguze ndetse ikanarenzaho kugumana abeza yifuje kugumana mu bo yari ifite umwaka ushize. Bamwe mu biyongereye muri iyi kipe, ni ba rutahizamu barimo Ani Elijah wavuye muri Bugesera FC na Peter Agbrevol, Ishimwe Christian wavuye muri APR FC n’abandi.

Abashya baje biyongera ku bandi barimo Hakizimana Muhadjiri, Nsabimana Eric Zidane, Ngabonziza Pacifique, Ishimwe Carmo, Mugisha Didier na Bigirimana Abedi uri gukina umwaka we wa kabiri muri iyi kipe.

Abakubita icyumvirizo mu buyobozi bwa Police FC, bahamya ko butishimiye uyu musaruro kuko bwo buvuga ko bwakoze ibibureba kugira ngo umusaruro mwiza ubashe kuboneka ariko bikomeje kuba iyanga. Iyi kipe iri ku mwanya wa kane n’amanota 20 mu mikino 13 imaze gukina.

Mashami Vincent n’abahungu be bikomeje kwanga
Police FC yongeye kwibazwaho
Nyamara kuri buri mwanya hari umukinnyi mwiza
Achraf Mandela ari mu bongerewe muri iyi kipe uyu mwaka
Ani Elijah ntaratanga ibyo yazaniwe
Mugisha Didier ntibiragenda neza uyu mwaka
Peter we yagowe n’imvune yagize uyu mwaka
Muhadjiri ni umwe mu beza iyi kipe ifite

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *