Nyuma yo kwitabira amahugurwa atangwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Iteramakofi ku Isi [IBA] ndetse akayatsinda, umutoza Body Max Boxing Club ikina umukino w’Iteramakofi, Semwaha Ally Ndugu, yahawe Impamyabushobozi [Certificate] imushyira ku rwego rwo hejuru muri uyu mukino.
Guhera ku wa 25 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza 2024, Semwaha Ally Ndugu utoza ikipe ya Body Max Boxing Club ikina umukino w’Iteramakofi, yarimo akora amahugurwa atangwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Iteramakofi ku Isi [IBA]. Ni amahugurwa azamura ubumenyi bw’abatoza basanzwe batoza uyu mukino hirya no hino ku Isi.
Ndugu wari Umunyarwanda umwe wenyine mu batoza 25 bakoze aya mahugurwa yakorewe I Lausane mu Busuwisi biciye mu ya kure [Online], yarangiye abashije kuba mu bahawe Impamyabushobozi [Certificate] ihamya ko yazamutse mu ntera [IBA 1-Star Coach] ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma yo gushyikirizwa iyi Mpamyabushobozi n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofi mu Rwanda, Semwaha yavuze ko bisobanuye ikintu kinini kuri we ndetse no ku mukino w’Iteramakofi mu Rwanda by’umwihariko kuri Body Max Boxing Club asanzwe abereye umutoza. Yavuze ko yiteguye kuyibyaza umusaruro mu kongerera ubumenyi ikipe atoza.
Ati “Iyi mpamyabushobozi nshoboye kubona, iri ku rwego mpuzamahanga. Ni yo igaragaza ko ufite ubumenyi mu mu mukino w’Iteramakofi kandi wawigisha iwanyu ndetse no ku rwego mpuzamahanga kuko iri ku rwego mpuzamahanga.”
Uyu mutoza washimiye cyane ubuyobozi bw’ikipe atoza, bwamufashije kubona buri kimwe cyari gikenewe kugira ngo abashe kwitabira aya mahugurwa. Yakomeje avuga ko uyu mukino usaba kugira ikinyabupfura kidasanzwe kugira ngo ubashe kugera ku rwego rwiza.
Ati “Iyo udafite ikinyabupfura, ugarukira hafi. Ikindi kigufasha, ni ukwegera ubuyobozi bukuyobora. Nta bwo wabona iyi mpamyabushobozi utazwi n’Ishyirahamwe ry’uwo mukino iwanyu kuko ni ryo rigutangaho umukandida mu gihugu urimo. Kandi ntiwatangwaho umukandida udafite ubushobozi kuko ni cyo cya mbere bareba iyo bagiye kukohereza ngo uhagararire Igihugu.”
Ally avuga ko n’ubwo ari umutoza wa Body Max Boxing Club ariko umukino w’Iteramakofi uzabyungukiramo kuko yiteguye gukwirakwiza ubumenyi yahawe na “IBA”, mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubumenyi yungutse.
Umuyobozi w’iyi kipe, Asmini Emma, yavuze ko bifuje gufasha uyu mutoza kongera ubumenyi kuko intego ya bo yagutse ari ukuzamura umukino w’Iteramakofi mu Rwanda biciye mu kongerera ubumenyi abakinnyi bakiri bato kugeza babaye beza ku rwego mpuzamahanga.
- Advertisement -
Ati “Twifuje gufasha umutoza wacu kwitabira aya mahugurwa, kugira ngo abashe kongera ubumenyi bwo kuba yabasha gufasha abakinnyi, kubongerera ubumenyi no kubarinda. Ibyo rero nta bwo yabigeraho atabanje kubyiga. Ni cyo kintu twashyizemo imbaraga. Turifuza ko umwana wacu ugiye mu marushanwa aba ateguwe neza yuzuye kandi ari mu maboko meza uretse ikindi cyabaho gitunguranye.”
Yongeyeho ati “Ubu ng’ubu icyo dushyize imbere ni ugutanga ubumenyi ku batoza bacu no ku bakinnyi bacu bakina Iteramakofi. Iyi ni intangiriro. Uko tuzagenda tubona ubushobozi tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo babashe kugira ubumenyi buhagije muri uyu mukino.”
Emma yakomeje avuga ko intego za bo zagutse, ari ukuzamura umukino w’Iteramakofi mu Rwanda biciye mu gushyigikira abakiri bato, cyane ko n’abakinnyi ba Body Max Boxing Club, higanjemo abakiri bato kandi babafitiye icyizere.
Ati “Twatangiye dukora Siporo yo kwishimisha. Ariko ubu twabijyanye mu bucuruzi. Niba twahaye byose umutoza ngo ajye kwiga, tuba dukeneye ko nawe aza akagira ibyo ashyira mu ikipe. Abana bacu twifuza ko bakina Iteramakofi nk’ikintu bakunze atari uko ari yo mahitamo yonyine. Abana bacu nta maboko manini bafite ariko nimuhura mu kibuga uzamenya ko ari umukinnyi w’Iteramakofi. Bazakina ku mayeri bahawe n’umutoza.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofi mu Rwanda, yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe bwabashije gufasha uyu mutoza kwitabira aya mahugurwa kandi bifite igisobanuro kinini kuri uyu mukino mu Rwanda.
Iyi kipe ubu ifite abakinnyi umunani biganjemo abakiri mu mashuri yisumbuye na kaminuza. Ibishyurira ishuri ndetse ikabamenyera n’ibindi byose bisabwa ngo abashe kwiga.
Umuhango wo gushyikiriza Semwaha iyi mpamyabushobozi, wari urimo bamwe mu bayobozi b’andi makipe akina Iteramakofi mu Rwanda bari batumiwe, harimo kandi Umuyobozi ushinzwe ibya tekinike muri iyi kipe, Karim n’abandi basanzwe bafite inshingano muri iyi kipe.
UMUSEKE.RW