Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda avuga ko umunsi wa Noheli ari isoko y’umucyo n’amahoro bityo ukaba ukwiye kuba intandaro yo kunga ubumwe no kurwanya ikibi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukuboza 2024,mu gitambo cya Misa yabereye muri Cathédrale Saint Michel rwagati mu Mujyi wa Kigali.
Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kwimika amahoro n’urumuri mu mitima yabo.
Ati “ Mwese mu ngo zanyu mbifurije kugira Noheli nziza,kandi amahoro, urumuri n’amizero ya Noheli abagereho mwese kandi n’urwo rumuri murasakaze no mu baturanyi, kugira ngo urumuri rwa kristo,ibyishimo,n’amizero, amahoro n’urukundo bisakare hose ducyaha umwijima w’ikibi.”
Ku munsi wa Noheli, abakirisitu bamwe bagana insengero, bagashima Imana ko Yesu(Yezu) yavutse, akaza mu isi kubacungura.
UMUSEKE.RW