Kamonyi: Minisitiri Bizimana yabwiye urubyiruko ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari umwanzi w’Iterambere

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yabwiye Inkomezabigwi icyiciro cya 12 ko bagomba guhagurukira ikibazo cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside ituma Iterambere ritihuta.

Ibi Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yabivuze ubwo hatangizwaga Urugerero rw’inkomezabigwi icyiciro cya 12 mu Karere ka Kamonyi.

Dr Bizimana Jean Damascène yabwiye uru rubyiruko 321 ko ikibazo cy’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ari umwanzi w’iterambere ry’igihugu.

Minisitiri Bizimana yabasabye kwigisha urubyiruko bagenzi babo ndetse n’abakuru bafite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko iri mu bibazo bidindiza Iterambere ry’Igihugu.

Ati “Icyo tubifuzaho ni uguhindura imyumvire y’abafite iyo ngengabitekerezo ya Jenoside kuko isenya Ubumwe bw’abanyarwanda.”

Dr Bizimana avuga ko amacakubiri n’ivangura  bigomba gucika abanyarwanda bagakomeza kubaka Ubumwe n’ubudaheranwa.

Niyonkuru Patience umwe mu Rubyiruko rwitabiriye Urugerero rw’inkomezabigwi avuga ko ibikorwa byo kubakira abatishoboye batangiye gukora bari mu rugerero  ari imwe mu nzira yo gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda kuko batavangura  abo bubakira.

Ati “Ndasaba urubyiruko kujya rwitabira urugerero kuko abarwitabiriye barwungukiyemo ibintu by’ingenzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko mu gihe cy’ukwezi n’igice abari mu rugerero bazamara, bahize kubakira abatishoboye 11 inzu, isoko ritoya, irerero, kubaka ibiro by’akagari ka Kagina gaherereye mu Murenge wa Runda, kurwanya imirire mibi, guhangana inda ziterwa abangavu no gukangurira abaturage kwirinda SIDA.

- Advertisement -

MINUBUMWE ivuga ko kuva mu mwaka wa 2013 kugeza ubu Urubyiruko 559686 bamaze kwitabira Urugerero rw’inkomezabigwi kandi ko byatanze umusaruro mwiza.

Dr Bizimana akavuga ko umwaka ushize wa 2024 abitabiriye urugerero mu rwego rw’igihugu  bakoze ibikorwa bifite agaciro ka miliyari 2 y’amafaranga y’uRwanda.

Dr Bizimana Jean Damascène yafatanije n’Urubyiruko gushyira ibuye ry’ifatizo ry’ahazubakwa inzu z’abatishoboye
Niyonkuru Patience umwe mu rubyiruko ruri ku rugerero avuga ko kubakira abatishoboye batangiye bituma abaturage babibonamo
Urubyiruko 321 mu Karere ka Kamonyi nirwo rwitabiriye Urugerero ruzamara ukwezi n’igice
Ari kumwe n’abandi bayobozi ndetse n’abitabiriye urugero rw’inkomezabigwi Min Bizimana yabanje gucinya akadiho
Urubyiruko rwahize kubakira abatishoboye inzu 11 n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *