Vestine uririmbana na Dorcas agiye kurongorwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ishimwe Vestine usanzwe uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we Dorcas, agiye kurongorwa n’Umunya-Burkinafaso

Ishimwe Vestine usanzwe uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we Dorcas, agiye kurongorwa n’Umunya-Burkinafaso .

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ni uko uyu mukobwa wabonye izuba tariki ya 2 Mata 2003, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we witwa , OUEDRAOGO IDRISSA wo muri Burikinafaso, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Uyu umuhango wo gushyingirwa mu mategeko watangiye saa Kumi z’umugoroba kuri uyu wa 15 Mutarama 2025.

Nta muntu n’umwe wari wemerewe gufata amashusho n’amafoto muri uyu muhango kuko ari itegeko ryatanzwe n’abareberera inyungu z’uyu mukobwa muri muzika.

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza.

Ni bamwe mu baririmbyi bakunzwe cyane muri iki gihe hano mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *