Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Constant Mutamba, yamenyesheje amadini yose ko agomba gutegura isengesho ridasanzwe ryo gusabira imbaraga FARDC na Wazalendo bakomeje gutsindwa na M23.
Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 20 Mutarama 2025, rivuga ko iryo sengesho rigomba kuba ku wa 9 Gashyantare imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Mutamba avuga ko muri icyo gihe hazabaho gukusanya inkunga mu rwego rwo gushyigikira Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) na Wazalendo, no kubashyira mu biganza bya Nyagasani.
Yasabye abakongomani guhaguruka n’iyonka kugira ngo bazitabire iryo sengesho kuko aho intambara igeze hasaba gutakamba kwa buri wese.
Minisitiri Mutamba yemeje ko iryo sengesho rigamije ubumwe bw’Abakongomani, kandi ko amadini yose ategetswe kurikora mu nyungu zo gushakira igihugu amahoro n’umutekano.
Imirwano ikomeye irakomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo za Leta ya Congo (FARDC), iz’Abarundi ndetse na Wazalendo, batakaje ibice birimo Minova, nyuma y’iminsi bahanganye n’ingabo za M23.
VIDEO M23 IFATA MINOVA
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW