Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports WFC, yerekanye Niyomwungeri Olfa wakiniraga AS Kigali WFC nk’umukinnyi wa yo mushya, aba uwa 10 ikuye muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.
Mu gihe shampiyona y’abagore igeze mu mikino yo kwishyura, amakipe atandukanye arangajwe imbere na Rayon Sports WFC, akomeje kwiyubaka uko iminsi yicuma.
Kuri uyu wa mbere, ni bwo Niyomwungeri Olga wakiniraga AS Kigali WFC, yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa yo. Uyu ukina mu kibuga atanga imipira igana imbere, aje asanga abandi bakinnyi batandukanye bavuye muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.
Olga w’imyaka 19 wakiniraga AS Kigali WFC, asanzeyo abandi 10 barimo Uwanyirigira Sifa, Ukwikunda Jeannette, Nyirandagijimana Diane, Nibagwire Libellée, Mukeshimana Dorothée, Kayitesi Alodie, Angeline, Mukeshimana Jeannette, Uwimbabazi Immaculée na Mukantaganira Joselyne, baherutse gutandukana n’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.
Kugeza ubu aho shampiyona y’abagore, Gikundiro iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 35 mu mikino 13 imaze gukinwa muri iyi shampiyona. Izigamye ibitego 53.
UMUSEKE.RW