Umuvugizi wa Rayon Sports, Roben Ngabo, yongeye gukomoza ku ikipe y’Ingabo, ayisaba kwihangana ikazagera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwizihiza Umunsi w’Intwari kugira ngo Stade Amahoro izongere izemo abakunzi b’aya makipe benshi.
Mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama, hateganyijwe Irushanwa Ngarukamwaka ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda. Ni Irushanwa rikinwa mu mikino itandukanye irimo n’uw’umupira w’amaguru.
Muri ruhago, hazakina amakipe ane ya mbere ku rutonde rwa shampiyona ubu. Rayon Sports ya mbere, izahura na Police FC ya Kane mu gihe APR FC ya kabiri izahura na AS Kigali ya Gatatu.
Izizasezerera izindi, zizahita zihurira ku mukino wa nyuma uzabera kuri Stade Amahoro.
Aganira n’abanyamakuru, Umuvugizi wa Rayon Sports, Roben Ngabo, yongeye gutanga ubutumwa burimo kwihenura kuri APR FC isanzwe ari umukeba wa bo.
Ati “Ku Cyumweru gitaha dufite umukino wa mbere w’Igikombe cy’Intwari. Nyuma ya yo dufite umukino wa nyuma kuko twe tutabizi ko tugomba gusezerera Police FC.”
Yakomeje agira ati “Hari iyo nifuza ariko reka no kuyivuga. Stade Amahoro tugomba kongera tukabigaragaza. Badufasha abantu bo muri APR FC ntibazatsindwe na AS Kigali ubundi tuzahure na yo. Badufashe rwose kuko mfite ubwoba, AS Kigali ijya ibatsinda.”
Ubu butumwa bwa Ngabo, burimo kugaragaza ko bifuza kuzakina n’ikipe y’Ingabo ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, bisa nko kugaragaza ko ari yo nsina ngufi batsinda bitabagoye.
APR FC na Rayon Sports zisanzwe ari zo ziyoboye ruhago y’u Rwanda, ubwo ziheruka guhura mu mukino ubanza wa shampiyona wabereye muri Stade Amahoro, zanganyije 0-0 mu mukino wari wujuje iyi Stade bwa mbere kuva yavugururwa.
- Advertisement -
Iyi mikino iteganyijwe tariki 28 Mutarama kuri Kigali Pelé Stadium. Amakipe azatsinda azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, aho nta gihindutse wakinirwa kuri Stade Amahoro.
UMUSEKE.RW
Ahubwo witonde Mashami arakugarika ari kuri pression 100% Yu buyobozi final Police na APR