Guverimeri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yijeje abakoresha umuhanda wa Kamembe-Nzahaha -Bugarama,unyuzwamo ibicuruzwa bijyanwa ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu by’u Burundi na DRC, ko ugiye gutangira gukorwa.
Abaturage bawukoresha bavuga ko ubabangamiye cyane urimo ibyobo bituma nta kinyabiziga kibasha kuwunyuramo ndetse ko wahagaritse ubuhahirane.
Bongeyeho ko bahozwa mu kizere ko ugiye gukorwa, bamwe mu baganirije UMUSEKE basaba ubuyobozi kuwukora bagakurwa mu bwiguge.
Umwe mu batwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa Rusange,yavuze ko bashobora guhagarika kujya muri ibyo bice.
Ati” Umuhanda wa Nzahaha Bugarama duhora duca amarasoro buri gihe, imodoka ziwuhirimamo buri munsi nta handi zishobora kunyura turashaka kuwureka tukajya dukatira i Mushaka “.
Umuturage uwukoresha buri munsi yavuze ko bakoroherezwa ugashyirwa mo latelite mu gihe kaburimbo itaraboneka.
Ati”Uyu muhanda wa Kamembe-Bugarama ugiye kumara imyaka ibiri ari ibinogo gusa urimo ibyobo biteye ubwoba hari aho imodoka ntoya ziwuhuriramo hakabura ikomeza amakamyo yo yarumiwe,kaburimbo niba itabonetse bashyiremo laterite”.
Guverimeri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko iki kibazo ubuyobozi bukizi, abizeza ko mu minsi micye utangira gukorwa kigakemuka.
Ati”Navuganye na RTDA hari imirimo y’ibanze igiye gukorwa bitarenze kuwa gatandatu hari imashini bagiye kuzana vuba zitangire zibe zisana ube nyabagendwa mu gihe bategereje ko ukorwa wose”.
- Advertisement -
Guverineri Ntibitura yongeyeho ko hari ikizere cy’uko uzubakwa mu buryo burambye.
Ati”Hari ikizere ko uzubakwa hari projet ihari yo kuzawubaka ukarangira dufite n’abaterankunga bazawukora”.
Umuhanda wa Kamembe-Bugarama, ahanini ukoreshwa cyane n’imodoka zigana i Bukavu na Uvira muri RDC n’u Burundi.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI