Madamu Jeannette KAGAME yahuye na mugenzi we wa Turukiya

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
bombi bahuye kandi basura ibikorwa bitandukanye

Madamu wa Perezida wa Repubulika ,Jeannette Kagame, yahuye na mugenzi we wa Turukiya, Emine Erdoğan.

Aba bombi nyuma yo kuganira basuye ibikorwa bitanduknaye biri muri iki gihugu, aho bakiriwe n’Umuyobozi w’iyo nzu ndangamuco Nyafurika ikora ubukorikori, Zeliha Sağlam  n’Abanyeshuri b’Abanyafurika  biga Kaminuza mu murwa Mukuru w’iki gihugu, Ankara, bazengurutswa iyo nyubako.

Nyuma bombi basuye kandi isomero ry’Igihugu  aho nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Turukiya, yahaye impano  mugenzi we w’u Rwanda , igitabo cyiswe “Mawlana’s Masnavi and “Türkiye” .

Nyuma yo gusura iryo somero , Madamu Jeannette Kagame yemeje ko hakorwa ubukangurambaga burengera ibidukikije,bugamije ko habaho kunagura ibikoresho bitandukanye , (Global Commitment to Zero Waste.)

Mu butumwa bwe, Emine Erdoğan yashimiye Jeannette Kagame  kuri ubwo bukangurambaga , bugamije ko  Isi igira ahazaza heza.

Yongeyeho ko Perezida KAGAME ari umwe mu baperezida baharanira ko ibidukikije bibungabungwa.

Perezida KAGAME na Madamu Jeannette Kagame bamaze iminsi ibiri mu rugendo rw’akazi muri Turukiya aho ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano atandukanye ajayanye no guteza imbere itangazamakuru, umutekano ndetse n’ibijyanye na serivisi z’ingendo zo mu kirere.

Jaennette Kagame yahawe impano y’igitabo
bakiriwe n’Umuyobozi w’iyo nzu ndangamuco Nyafurika, Zeliha Sağlam
Jeannete Kagame basuye ahakorerwa ubukorikori nyafurika

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *