Nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu mu bikinirwa muri shampiyona y’Abakozi itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ahamya ko ubuyobozi bwiza buri mu byabashoboje kugera ku ntego ya bo.
Muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, umuryango mugari wa RBC, wabitse ibikombe bitatu bya shampiyona y’Abakozi mu kabati. Ibi birimo icy’umupira w’amaguru begukanye batsinze Rwandair FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma, icya Basketball mu bagore, begukanye batsinze REG amanota 60-52 n’icya Volleyball mu bagore, begukanye batsinze Minisiteri y’Ingabo amaseti 3-0.
Kwegukana ibi bikombe, biragaragaza umusaruro mwiza iki Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, cyabashije kugeraho muri iyi shampiyona, cyane ko hari haciyemo iminsi ibikombe byarihariwe na Immigration.
Aganira na UMUSEKE, Banamwana Camarade utoza RBC FC, yavuze ko byinshi babashije kugeraho muri uyu mwaka w’imikino, babikesha ubuyobozi bwiza bw’iki Kigo bushyira siporo imbere kandi bugaha abakozi umwanya wo gukora siporo. Gusa uyu mutoza yanavuze ko rwari urugendo rukomeye.
Ati “Ni urugendo rwari rukomeye, ndashima Imana kuba Impaye iki gikombe. Natsinzwe umukino wa mbere, abantu bati ntazashobora iyi kipe ariko twarakoze cyane none tubonye igikombe.”
Yakomeje agira ati “Icyadufashije, dufite ubuyobozi bwiza. Ubuyobozi butwegera tukabasha kuganira kuri buri kimwe, tukagira abakinnyi beza nibura bakuru bazi gukina bafite aho baciye bakina. Ikindi dufite abatoza beza kuko iyo ufashe Camarade, Methode na Mazimpaka, igikombe tutagitwaye ahubwo ni cyo cyaba ari ikibazo.”
Ni umutoza uvuga ko yasanze ikipe inyotewe igikombe kubera ko yari imaze iminsi itabasha kwegukana icya shampiyona n’icy’andi marushanwa ategurwa na ARPST, ariko we yibanze cyane ku mikinire y’ikipe no kugumana umupira wa bo.
Ati “Ubu turakina umupira. Nta bwo tuza gutakaza umupira wacu. Narabwiye nti dukine, igitego nikibura kibure, nikiboneka kiboneke. Ariko tugumane umupira wacu. Uko udatakaza umupira wawe, ni ko uwo muhanganye ananirwa. Kandi ni ko uza kubona uburyo bw’igitego. Ku mukino wa nyuma twabonye uburyo hafi umunani. Ariko uhusha ni uko aba yabonye uburyo.”
RBC ni ikigo gitanga byinshi mu makipe ya bo akina shampiyona y’Abakozi. Ni Ikigo gitanga agahimbazamusyi kari hejuru, hagamijwe kubatera akanyabugabo ngo babashe gukomeza kurwana ku izina rya bo.
- Advertisement -
Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ikomeje gufata intera ishimishije. Kuri ubu benshi mu bahoze bakina nk’ababigize umwuga, bakomeje kubona akazi mu bigo by’abakozi bitandukanye bitewe no kubifuza muri iyi shampiyona.
Bamwe mu bazwi bari gukina amarushanwa ya ARPST, harimo nka myugariro, Muhinda Bryan (RBC) wahoze mu makipe nka Police FC, Bugesera FC na Sunrise FC, Byamungu Abbas uzwi mu zirimo Gicumbi FC, Mudamucumura Jackson uzwi nka Rambo waciye muri Rayon Sports, Neza Anderson waciye muri Police FC, Sekamana Léandre waciye muri Rayon Sports n’abandi.
UMUSEKE.RW