Abaganga bo mu Kigo cy’Abanyamerika gitanga serivisi z’Ubuzima(Bright Future Superior unique manufacturer of America) bijeje Dushimimana Charlotte Umubyeyi umaze imyaka 10 arwariye mu Bitaro bya Kabgayi ko hari imiti bazamuha agakira.
Umwe mu bakozi bo muri iki Kigo cy’Abanyamerika gitanga serivisi z’Ubuzima, Mbonigaba Jean Bosco wavuze mu izina ry’abo bakorana, avuga ko nyuma yo gusoma Inkuru ya UMUSEKE itabariza uyu mubyeyi Mushimimana Charlotte basanze hari icyo serivisi bagomba kumuha agahaguruka ku gitanda aryamyeho.
Mbonigaba avuga ko hari imiti y’ibanze bazamuha izatuma abasha kwihagurutsa kuri icyo gitanda atiriwe ajya mu kagare k’abantu bafite ubumuga nkuko abamusuzumye mbere bari bamubwiye.
Ati “Imiti y’ibanze tuzamuha niyo izamufasha kugira imbaraga ikagabanya n’ububabare afite.”
Mbonigaba kandi avuga ko iyi miti azayifata mu byiciro bitandukanye, nyuma bamucishe mu cyuma.
Yavuze ko bazamucisha mu cyuma atangiye kwigenza icyo gihe bazabone kumwongera indi miti yo mu cyiciro cya kabiri nkuko basanzwe babikorera abandi barwayi bagize ikibazo nk’icya Dushimimana Charlotte.
Ati “Iyi miti azayikoresha hari impinduka ikomeye cyane kuko azaba agenda nkuko yari asanzwe mbere.”
Dushimimana Charlotte avuga ko akimara kumva ijwi ry’abaganga rimuremamo icyizere yiruhukije nubwo atarabona ubushobozi bwo kugura imiti bamutegetse kubera ko ihenze.
Ati “Nizera ndashidikanya ko nzakira ubu burwayi, kandi ko hari abagiraneza bazabyumva bakantera inkunga ngasubira mu rugo.”
- Advertisement -
Mbonigaba avuga ko iyo miti bateganya guha uyu mubyeyi Dushimimana, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 668 frws mu byiciro bitandukanye.
Dushimimana Charlotte yakoze impanuka y’imodoka mu mwaka wa 2014 avunika urutirigongo, abamuhaye serivisi z’ubuvuzi icyo gihe bamubwiye ko igikenewe kugira ngo abashe gutaha ari uko yabona ubushobozi bwo kugura igare ry’abafite ubumuga, bakavuga ko ubu barimo kuvura ibisebe biri ku matako no mu mugongo, yatewe n’iminsi amaze aryamye ahantu hamwe.
Dushimimana Charlotte kuri ubu nta murwaza afite kuko umugabo we yahise amusigira umwana bari bafitanye, ajya gushaka undi mugore.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
Ko mutashizeho number yacishwaho ubufasha