Mu gihe mu kwezi kwa Mutarama 2025, hari hafunguwe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, ikipe zihanganiye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports na APR FC, zahisemo kongera imbaraga mu gice cy’ubusatirizi cya zo.
Mu gihe habura iminsi mike ngo hatangire imikino yo kwishyura ya shampiyona, amakipe akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, akomeje kwiyubaka bijyanye n’intego za buri imwe.
Izihanganiye igikombe cya shampiyona, Rayon Sports ya mbere kugeza ubu na APR FC iyigwa mu ntege ku mwanya wa kabiri, zo zahisemo gushyira imbaraga mu guce cy’ubusatirizi bwa zo. Ku ikipe y’Ingabo, bahisemo ibi kubera ko ibitego batsinda byabaye iyanga, cyane cyane mu mikino ibanza.
Uko amakipe 16 akina mu cyiciro cya mbere yiyubatse mbere yo gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona.
- Rayon Sports!
Yinjije abakinnyi bane barimo abanyamahanga batatu n’Umunyarwanda umwe. Aba barimo umunya-Mali ukina hagati nka nimero gatandatu, Souleymane Dafe, rutahizamu ukomoka muri Guinée-Bissau, Adulai Jalo, Biramahire Abeddy nawe ukina mu gice cy’ubusatirizi na … Yahisemo kandi kurekura Ganijuru Elie nk’intizanyo yatijwe ikipe ya Vision FC na Rudasingwa Prince werekeje muri AS Kigali.
- APR FC!
Ikipe y’Ingabo yo, yahisemo kongera imbaraga mu gice cya yo cy’ubusatirizi. Yinjije abanya-Uganda babiri barimo Denis Omedi na Hakim Kiwanuka, bombi bakina baca ku ruhande imbere. Harimo kandi Nshimirimana Ismail Pichou ukina hagati mu kibuga na rutahizamu, Cheick Djibril Quattara ukomoka muri Burkina Faso.
Uretse kwinjiza abakinnyi bashya, APR FC yanatije abakinnyi babiri barimo Kategaya Elia watijwe muri Vision FC na Ishimwe Rène watijwe muri Marines FC.
- AS Kigali.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yinjije abakinnyi bane barimo abanyamahanga babiri. Aba barimo Haruna Niyonzima, Rudasingwa Prince wavuye muri Rayon Sports, Arthur Nibikora na Nshimirimana Jospin, bombi bakomoka mu gihugu cy’u Burundi.
- Police FC
Iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, yahisemo kongeramo umukinnyi umwe gusa mu gice cy’ubusatirizi. Uyu wongewemo, ni Byiringiro Lague wari ukubutse ku Mugabane w’i Burayi.
- Advertisement -
- Rutsiro FC.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rutsiro, yagize imikino ibanza myiza nk’iyari izamutse mu cyiciro cya mbere. Gusa yahisemo kongeramo abakinnyi babiri bombi bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni Moussa Ndusha na Jéremie Basilua.
- Gorilla FC!
Imikino ibanza ya shampiyona, Gorilla FC yongeye kugaragaza ko atari insina ngufi yo gucaho urukoma. Ibi byatumye ihitamo kongeramo abakinnyi batatu barimo Ndikumana Landry ukomoka i Burundi, Nsanzimfura Keddy ukina hagati mu kibuga na Ali Sally wavuye muri Cameroun, akaba akina mu gice cy’ubusatirizi.
- Mukura VS.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, yasoje imikino ibanza neza ubwo yagarikaga Rayon Sports iyoboye shampiyona. Gusa umutoza wa yo, yahisemo kongera imbaraga mu bakinnyi bari bahari. Yongeyemo babiri barimo Destin Malanda ukomoka muri DRC wakiniraga Amagaju FC na Ayilara S. Oladosu wari uvuye iwabo muri Nigeria.
- Amagaju FC.
Iyi yo mu Bufundu, yahisemo kongeramo abakinnyi batanu. Mu bo yongeyemo, barimo Wesunga Nasulu ukomoka muri Uganda, Kwadravelle Kamba Innocent, Bosuandole Bokwala na Kasereka Musayi, bakomoka muri DRC. Bongeyemo kandi Umunyarwanda, Twizeyimana Innocent.
- Gasogi United.
Urubambyingwe rwo, rwahisemo kongeramo abakinnyi bane barimo abanya-Sénégal babiri barimo Cheick Bamba Diallo na Mbaye Alioune. Harimo kandi Umunya-Cameroun yagaruye, Ngono Guy Hervé ndetse n’Umunyarwanda, Kwizera Jean Luc. Ni ikipe kandi yatakaje Malipangu Théodore wasoje amasezerano agahita ahitamo gutandukana na yo.
- Bugesera FC.
N’ubwo iri ku mwanya wa 10, ariko imikino y’igice kibanza cya shampiyona, yabanje kugora iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Bugesera. Ibi byatumye Haringingo Francis yongeramo abarimo Ngendahimana Eric wavuye muri AS Kigali, umunyezamu muto, Habineza François wavuye muri Etoile de L’Est yo mu cyiciro cya kabiri na Dushimimana Eric ukina mu busatirizi, bakuye muri La Jeneusse FC.
- Musanze FC.
Iyi kipe yo mu Amajyaruguru, na yo ntiyatanzwe ku isoko kuko yahaguze bane. Aba barimo Munyeza Félicien, Owusu Osei ukomoka muri Ghana, Batte Sheif ukomoka muri Uganda na Rachid Mchelenga ukomoka muri Tanzania.
- Marines FC.
Iyi kipe y’Ingabo zirwanira mu mazi, yongeyemo abakinnyi batatu b’Abanyarwanda barimo umwe yatijwe na APR FC. Aba barimo Dufitiamana Yabesi, Uwiyaremye Fidali na Ishimwe Jean Rène wayigarutsemo nk’intizanyo.
- Etincelles FC.
Nyuma yo gusoza imikino ibanza iri mu zirwanira kutajya mu cyiciro cya kabiri, iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, yahisemo kubanza gutandukana n’umutoza ubundi ikurikizaho kwibikaho abakinnyi batatu b’abanyamahanga.
Aba barimo Katumba Edgar William na Denis Kaweesa, bakomoka muri Uganda ndetse na Kakule Mugheni Fabrice ukomoka muri Repubulika Uharanira Demokarasi ya Congo.
- Muhazi United.
Iyi kipe yo mu u Burasirazuba, nta bwo yagize imikino ibanza myiza, ndetse mu gihe banarangara, bakwisanga basubiye mu cyiciro cya kabiri. Gusa mu rwego rwo gushaka amaboko, yongeyemo abakinnyi batatu b’abanyamahanga. Barimo Shaka Trésor ukomoka i Burundi, Out Josep wo muri Ghana na Potty Masimango Fiston ukomoka muri DRC.
- Vision FC.
Iyi kipe iri ku mwanya ushobora gutuma isubira mu cyiciro cya kabiri iherutse kuvamo, yagerageje kongera imbaraga mu bice bitandukanye uhereye muri ba myugariro.
Yatijwe Ganijuru Elie wavuye muri Rayon Sports, Kategaya Elia wavuye muri APR FC, igura Zabibo Pascal Djobi ukomoka muri DRC, Nuka Leteh Mighty wavuye muri Nigeria na Mussa Esenu wahoze muri Rayon Sports.
16. Kiyovu Sports!
Urucaca rwisanze rutemerewe kwandikisha abakinnyi kubera ibihano bya FIFA, rwatijwe abakinnyi bavuye mu Intare FC. Aba barimo Niyo David, Shema Thierry, Tabu Tegra Créspo, Dusengumuremyi Bertrand na Uwineza René. Aba bose ni abakinnyi bakiri bato ariko ababazi bahamya ko ari inyongerea nziza kuri iyi kipe yo ku Mumena.
Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura ya shampiyona, izatangira ku wa kane tariki ya 7 Gashyantare 2025. Vision FC izaba yakiriye Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.
UMUSEKE.RW