Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, hatangajwe Ingengabihe y’imikino ya 1/8 y’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro.
Iyi ngengabihe, igaragaza ko imikino ibanza ya 1/8 cy’irangiza mu Igikombe cy’Amahoro, izatangira tariki ya 12 Gashyantare 2025, iyo kwishyura ikazakinwa guhera tariki ya 19 Gashyantare uyu mwaka.
Nyanza FC izatangira yakira Police FC, Amagaju FC izaba yakiriye Bugesera FC, Rutsiro FC yo yongeye gutombora Rayon Sports ndetse izatangira ari yo yakira umukino ubanza.
Mu yindi mikino, AS
Muhanga izatangira yakira Gasogi United, Musanze FC yo izatangira yakira APR FC, City Boys FC izakira Gorilla FC, Intare FC izatangira yakira Mukura VS mu gihe AS Kigali izatangira yakira Vision FC.
Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize, kibitswe na Police FC yacyegukanye itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma.
UMUSEKE.RW