Mu Mujyi wa Kigali hagiye kubera igiterane cy’ivugabutumwa cyiswe ‘Gather 25’, kizavamo amafaranga azafasha Abanyarwanda badafite ubwisungane mu kwivuza kububona.
Ni igiterane kizabera muri BK Arena, tariki ya 01 Werurwe 2025, aho guhera saa saba z’amanywa imiryango izaba ifunguye.
Iki giterane kandi cyatumiwemo abahanzi n’ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Umuramyi Aimé Uwimana, Fabrice na Maya, Chryso Ndasingwa, True Promises, Apostle Appolinaire & Jeannette, Prosper Nkomezi, New Life Brand, Watoto Children (Uganda) na Himbaza Club.
Umunya-Nigeria Tim Godfrey, wamamaye mu ndirimbo ‘Nara’ yakoranye na Travis Greene, ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 142, nawe azaha ibyishimo Abanyarwanda.
Minisiteri yitwa IF Gather yo muri Amerika yateguye iki giterane, ivuga ko imvano y’izina ryacyo ‘Gather 25’ ari izina ryafashwe hagendewe ko Isi iri mu mwaka wa 2025.
Iki giterane cyateguwe ngo gihuze Umubiri wa Kristo ku isi hose, aho abamwizera bose mu Isi bazaba bari mu gihe cy’amasengesho, bashimira Imana banayitaramira mu masaha 25.
Ni igikorwa giteganyijwe ku isi yose ku masaha atandukanye. Ku mugabane wa Afurika, u Rwanda rukaba rwaragiriwe umugisha wo kwakira iki gitaramo cyiswe ‘Gather 25’.
Kwinjira muri iki giterane ni ukwiyandikisha ugatanga amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw) azafasha Abanyarwanda badafite ubwisungane mu kwivuza kububona. Kwiyandikisha, ni ugukanda *513#.
Iki giterane kizajya kiba rimwe mu myaka ibiri, bivuze ko kizongera kuba mu mwaka wa 2027, aho kizagarukana izina rya ‘Gather 27.’
- Advertisement -
Reba indirimbo nshya ya Chryso Ndasingwa uzaririmba muri iki giterane
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW