Bukavu: Abayobozi bahungishije imiryango, amashuri n’amaduka birafunga

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Bukavu babwiye UMUSEKE ko abayobozi n’abanyamafaranga bahungishirije imiryango yabo mu Mujyi wa Bujumbura n’ahandi. Amashuri, amaduka ndetse n’amabanki byafunze.

Abanya-Bukavu bavuga ko n’abanyakazi batarimo gukora kuko batangiye kwikanga umutwe wa M23.

Umwe muri abo yagize ati: ‘Ibi bikorwa byose bijya gufungwa, amakuru yabanje gucicikana avuga ko umutwe wa M23 uri mu marembo y’ikibuga cy’indege cya Kavumu.

Cyakora, bakavuga ko abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi batewe impungenge ko abashyigikiye Perezida Tshisekedi bashobora gusiga bihoreye mbere y’uko bahunga.

Uyu yagize ati: ‘Ku rundi ruhande, hari abiteguye gusasa imikindo n’ibitenge mu muhanda kugira ngo bakirane ubwuzu M23.

Uyu muturage avuga ko hari n’umutegetsi muri uyu Mujyi wa Bukavu wateguye inka yo kwakira uyu mutwe wa M23 nk’ikimenyetso cy’uko bawishimiye.

Yavuze ko hari n’abarambiwe ko ingabo n’abayobozi ba M23 batagera vuba mu Mujyi wa Bukavu kugira ngo bababohore bagarure umutekano kuko umaze iminsi utaboneka.

Abatanze aya makuru bavuga ko hari imiryango myinshi yari mu kigo cya gisirikare ahitwa Camp Saio yahunze yerekeza mu Mujyi rwagati. Abenshi mu batuye uyu mujyi batunzwe n’umwuga w’ubushabitsi.

Mu burasirazuba, Bukavu ihana imbibi n’Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, ukaba utuwe n’abantu barenga 1,300,000.

- Advertisement -

 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *