Ruhango: Inzego z’umutekano zafashe abantu 6

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Abatawe muri yombi ngo bacukuraga amabuye y'agaciro mu buryo butemwe

Ruhango: Polisi y’u Rwanda ikorera Karere ka Ruhango yataye muri yombi abasore batanu n’umusaza umwe, ibashinja gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba bose babasanze mu birombe biherereye mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Gitinda, Umurenge wa Kinihira ho muri aka Karere ka Ruhango.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko abo bose uko ari batandatu basanzwe mu birombe byafunzwe bagacukura nta ruhushya bahawe.

Ati: “Bagiye guhanwa n’amategeko by’intangarugero.”

SP Emmanuel avuga ko gufata abo bakekwaho ubu bucukuzi butemewe, biri mu rwego gukumira no kurwanya ababukora kuko bukunze guteza impanuka ziviramo abaturage imfu ndetse bikangiza n’ibidukikije.

Polisi yaburiye umuntu wese utekereza kwishora muri ubu bucukuzi butemewe, yacika kuri iyo ngeso, kubera ko Polisi iri maso kandi  ikaba idashobora kwemera ko ibi bikomeza na gato.

Abakekwaho iki cyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Kabagari, kugira ngo iperereza ku byaha bakurikiranyweho rikomeze.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *