Perezida Ndayishimiye yanenze Congo ko idashoboye kurinda umutekano wayo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi kumenya ko hari umwanzi bafite “u Rwanda”, avuga ko batazapfa nk’ihene nk’uko “bimeze muri Congo”.

Ndayishimiye yatangaje ibi ubwo yahaga ibiribwa abaturage bo muri Komine Bugabira mu Ntara ya Kirundo, aho yavugiye amagambo akomeye ku Rwanda.

Ibyo biribwa bigenewe imiryango 22,236 yahuye n’ikibazo cy’amapfa, aho buri rugo rwagenewe kilogramu 5 z’umuceri na kilogramu 15 z’ibigori, nk’ibiryo bizabamara icyumweru.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi bivuga ko hazakorwa igenzura nyuma y’ukwezi, hakarebwa niba ibyo biribwa byongerwa cyangwa bikagabanywa, cyangwa niba inkunga izahagarara.

Perezida Evariste Ndayishimiye wari kumwe n’umugore we, ahatangiwe ibyo biribwa muri zone za Kigoma na Kigina muri Komine Bugabira, yasabye abaturage kutarya umugondorajosi.

Ati ‘Mbibabwire ntimurye ngo musinzire umugondora josi. Guverineri (Buramatari) yabibabwiye ko umuturanyi mubi, murabizi ko aduhigira. Namaze kumumenyesha ko uzadukubita tuzamukubita. Mube mwiteguye, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye.’

Perezida Ndayishimiye yavugiye iri jambo hafi y’akarere ka Bugesera, agira ati ‘Kuva ku butegetsi bwa Cyami, u Rwanda ntirwigeze rubanesha.’

Ati ‘Ubu nti badushobora, hano murabizi mubibutse izina ryo mu Kirundo. Muzabibutse muti ‘Murabizi mu Kirundo aho byavuye,’ uti rero tuzareba neza.

Yakomeje agira ati ‘Noneho si mwe mwenyine (Kirundo), twese n’uw’i Nyanza-Lac hafi ya Tanzania ureba Kigoma azaba ari aha. Twese, Abarundi twese, ntituzemera gupfa nk’Abanye-Congo. Abagabo bakicwa nk’ihene uko nyine, ari abantu b’abagabo bakicwa bakanuye?’

- Advertisement -

Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kubwira abahagarariye ibihugu byabo i Bujumbura ko ‘u Rwanda rushaka gutera u Burundi.’

Ibi abivuze mu gihe atagaragaye mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’abo muri Afurika y’Amajyepfo yabereye muri Tanzania, igamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo n’Akarere muri rusange.

Perezida Evariste Ndayishimiye yohereje intumwa, kimwe n’inshuti ye Perezida Antoine Félix Tshisekedi, wakurikiye iyo nama akoresheje ikoranabuhanga mu buryo bwa video

U Burundi bufite ingabo muri Congo zifasha iza Congo Kinshasa guhangana n’umutwe wa AFC/M23, aho abasirikare b’u Burundi bari i Goma no muri Kivu ya Ruguru bakubiswe inshuro, bahungira muri Kivu y’Amajyepfo, bakomeje kurwana ngo Bukavu itafatwa na M23.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *