Karasira yasabye Urukiko guhamagaza abanyamakuru barimo uwapfuye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Karasira Aimable n'abunganizi be

Karasira Aimable Uzaramba alias Prof. Nigga yasabye urukiko ko rwahamagara abanyamakuru, aribo Ntwari John William witabye Imana na Agnes Uwimana wahunze igihugu, bakabazwa ibiganiro bagiranaga nawe.

Kuri uyu munsi, Karasira Aimable Uzaramba alias Prof. Nigga yageze ku rukiko yambaye inkweto zo mu bwoko bwa bodaboda, imwe ubururu, indi umweru, ndetse n’amasogisi maremare y’umukara.

Yari yambaye amashapule atatu mu ijosi, amataratara mu maso, ndetse n’imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda.

Bwa mbere, Karasira yatangiye kwiregura ku byaha bitandatu aregwa n’ubushinjacyaha, byose bishingiye ku biganiro yatambutsaga ku muyoboro wa YouTube.

Yavuze ko hakwiye kumvwa abanyamakuru b’umwuga aribo Ntwari John William (Yarapfuye) na Agnes Uwimana.

Ati: ‘Muzanabahamagare mubabaze ko batampamagaye nabajijwe n’abanyamwuga, maze bakabinononsora nanjye nkabona kubishyiraho.’

Me Félicien Gashema, umwe mu banyamategeko babiri bunganira Karasira, yavuze ko abanyamakuru baganiraga na Karasira bazwi, ndetse n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rubazi.

Ati: ‘Kuba abo banyamakuru b’umwuga batarabikurikiranweho, niko byagaragaraga ko nta kosa.’

Me Bikotwa Bruce nawe yavuze ko ubushinjacyaha bwihuse gutanga ikirego kuko nta bimenyetso simusiga biragaragaza ko Karasira yakoze icyaha.

- Advertisement -

Yavuze ko amagambo atandukanye Karasira yagiye avuga yayagirana n’abanyamakuru b’umwuga, ko bari gusabwa kubikosora cyangwa se icyo kiganiro kikavanwa kuri YouTube.

Ati: ‘Ubushinjacyaha bwagombaga gusaba ko izo nkuru zikosorwa.’

Me Bruce Bikotwa yasabye urukiko ko ibyo birego birega Karasira bidakwiye kwakirwa, nubwo byakwakirwa urukiko rukanzura ko nta shingiro bifite

Nta kintu urukiko rwavuze ku cyifuzo cyo guhamagaza Ntwari John William (utakiriho) n’umunyamakuru Agnes Uwimana wahunze igihugu.

Aimable Karasira Uzaramba alias Prof. Nigga aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside, ibyaha byose bishingiye ku biganiro yatangaga ku muyoboro wa YouTube.

Karasira yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, icyarimwe akaba umuhanzi. Aburana avuga ko adahakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko nayo yagize ingaruka ku muryango we, kuko abo mu muryango we yabahitanye.

Karasira Aimable yabwiye urukiko ko yiteguye kwiregura ku byaha byose aregwa, nta gihindutse, ubwiregure bwe burakomeza kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025.

Karasira Aimable ajya inama n’abamwunganira mu mategeko

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *