M23 irashinja ingabo za leta gukoresha indege y’intambara irasaba abaturage

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
M23 irashinja ingabo za leta gukoresha indege y'intambara irasaba abaturage

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko ingabo za leta, FARDC, zakoresheje  indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoï 25, irasa mu bice bituwe cyane muri kalehe .

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku rubuga rwa X, yashinje ingabo za leta gukoresha indege ya Sukhoï 25 irasa abaturage.

Yagize ati “Turatangariza abaturage ko indege y’intambara Sukhoï 25 y’ingabo za FARD yaroshye ibisasu bitagira ingano ku bice bituwe cyane muri kalehe kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2025.”

Yakomeje “ Ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abasivili 10 abandi 25 barakomereka ndetse n’inzu nyinshi z’abaturage zirasenyuka habariwemo n’Ibitaro Bikuru bya Kalehe.”

Imirwano isa n’iyubuye mu bice bya Kalehe ndetse n’ibice byegereye umujyi wa Bukavu.

Guverinoma ya Congo ishinja umutwe wa M23 kurenga ku gahenge kari kumvikanyweho ndetse kakemezwa mu nama ya EAC na SADC.

Icyakora uyu mutwe nawo ushinja ingabo  za leta kwica abasivile no kubakorera ibikorwa bindi birimo no gusahura imitungo mu gace ka Kavumu .

Kiliziya Gatolika muri  RD Congo iheruka gusaba ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi gucisha macye, bukaganira n’abarwanyi ba AFC/M23, kuko ari yo nzira yonyine yo guhagarika intambara.

Kuganira na AFC/M23 ni kimwe mu byo Tshisekedi aheruka gusabwa n’inama y’imiryango y’ibihugu bya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania mu mpera z’icyumweru gishize.

- Advertisement -

Guverinoma ya Kinshasa yaciye umurongo utukura ko itazigera yicara ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23.

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *