U Bubiligi bwasubije u Rwanda   

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot avuga ko bakiriye icyemezo cy'u Rwanda

Igihugu cy’u Bubiligi kivuga ko cyakiriye icyemezo cya leya y’u Rwanda cyo guhagarika imikoranire mu bikorwa by’iterambere.

U Rwanda ruvuga ko rwafashe iki cyemezo nyuma y’uko u Bubiligi buhisemo gufatanya n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu bukangurambaga bugamije gusibira amayira u Rwanda.

Ni umugambi ibi bihugu byombi byihurijemo kugira ngo u Rwanda ruhagarikirwe inkunga yo kwifashishwa mu bikorwa by’iterambere.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, ku rubuga rwa X, yavuze ko “U Bubiligi bwakiriye icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika imikoranire nabwo mu bikorwa bigamije iterambere.”

Uyu mutegetsi mu Bubiligi yashinje u Rwanda guhungabanya ubusugire bwa Congo, nk’uko igihugu cye kidahwema kubivuga.

Ati ” U Bubiligi bushyize imbaraga ku kuba habaho ihagarikwa riciye mu mucyo rizatuma hasigasirwa inyungu y’ubufatanye bwacu bw’igihe kirekire ku bw’ineza y’Abanyarwanda.”

Yavuze kandi ko bazakomeza gushyira imbaraga mu gusaba umuryango mpuzamahanga gushaka igisubizo hagendewe ku mategeko mpuzamahanga.

U Bubiligi buvuga ko buha agaciro icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika ubufatanye.

U Rwanda ruvuga ko “U Bubiligi bwahisemo icyemezo gishingiye kuri politiki cyo guhitamo uruhande muri aya makimbirane, kandi bubifitiye uburenganzira, ariko kuvanga ibikorwa by’iterambere na politiki ni ibintu bidakwiye.”

- Advertisement -

U Rwanda ruvuga ko “U Bubiligi bwahisemo icyemezo gishingiye kuri politiki cyo guhitamo uruhande muri aya makimbirane, kandi bubifitiye uburenganzira, ariko kuvanga ibikorwa by’iterambere na politiki si ibintu bikwiye.”

U Bubiligi bukora ubukangurambaga ku bindi bihugu by’Uburayi ngo bikomatanyirize u Rwanda inkunga ruterwa.

U Rwanda rwahagaritse imikoranire n’Ububiligi  

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *