Nyagatare: Bemeza ko Croix Rouge y’u Rwanda yabahinduriye imibereho

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Croix Rouge y'u Rwanda yabahinduriye ubuzima

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bagejejweho inkunga na Croix Rouge y’u Rwanda bakomeje kuyishimira, bashimangira impinduka nziza yabagejejeho, kuko yabakuye mu bukene kandi ikabafasha kugera ku rwego rwo gufasha abandi.

Urugero ni bamwe mu batuye Imirenge ya Karangazi na Rwimiyaga bashimira uruhare rwa Croix Rouge y’u Rwanda mu iterambere ryabo, bishimira intambwe bamaze gutera mu kwiteza imbere.

Abenshi ngo babagaho batunzwe no guca inshuro, bakaba bishimira intera bagezeho aho bamaze kwihaza mu biribwa, ndetse urwo rwego bararurenga bakora ibikorwa biteza imbere agace batuyemo, birimo ubucuruzi.

Ngendahimana Claver, umunyamuryango wa Koperative Abadahigwa Gacundezi, avuga ko bahawe amatungo arimo inka n’ihene, ndetse Croix-Rouge ibagurira ubutaka bungana na hegitari 8 aho bakorera ubuhinzi.

Ati “Iyo duhuriye mu murima dukorana umwete, tukabona umusaruro ushimishije nk’uko mubona ibigori twejeje, abana bacu babona amata kandi, dufite ifumbire kubera amatungo baduhaye.”

Avuga ko uretse ubuhinzi bahuriyemo, ibanga ry’iterambere ryabo rishingiye ku kuzigama binyuze muri gahunda y’ibimina.

Bagambe Innocent wo mu Itsinda Abakundwa we avuga ko nyuma yo guhabwa ihene nabo bishatsemo ubushobozi ubu bafite ubworozi bw’ingurube.

Ati: “Ubuzima bwacu bwahindutse ku buryo bufatika. Abagize itsinda ryacu twahawe ihene, tubona ifumbire, none mu mafaranga twizigamye twatangije umushinga w’ubworozi bw’ingurube, ubu turakataje mu iterambere.”

Ni mu gihe abaturage bahawe ibigega bifata amazi bashimiye Croix Rouge y’u Rwanda banavuga ko bazakomeza kubicunga neza no kubibungabunga kugira ngo bifashe mu guhangana n’ibura ry’amazi.

- Advertisement -

Uyu ati: “Mu gihe cy’amapfa twaburaga amazi tugasanga turi mu bihombo, ariko ubu dufite amazi yo gukoresha mu rugo, kuhira imboga ndetse no kugurisha.”

Rodrigue Muhizi, umuyobozi wa Karangazi Fishing Cooperative igizwe n’abantu 49 bavuye ku rugerero, yavuze ko kubahuriza hamwe byatumye badatatanya imbaraga, bigatuma bateza imbere imibereho yabo.

Ati “Twizera ko nibura tuzajya tubona toni 150 z’amafi mu mezi atatu, tuzagemura mu Karere ka Nyagatare n’ahandi mu gihugu, ndetse dutekereza ko no mu mahanga tuzagezayo umusaruro wacu.”

Yashimiye Croix-Rouge y’u Rwanda yabahaye amahugurwa yo kunoza ubworozi bw’amafi, ndetse ku wa 21 Gashyantare 2025 basinye inkunga ya miliyoni 11 y’amafaranga y’u Rwanda izabafasha kwagura ibikorwa byabo.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yabwiye UMUSEKE ko mu Karere ka Nyagatare hamaze gutangwa ibigega by’amazi 100, ibiti by’imbuto 6,000, inkunga ku makoperative 72, amatungo magufi 720, ndetse na hegitari 22 z’ubutaka zaguriwe abaturage.

Yavuze ko bishimira inkunga bateye izi koperative, kandi bakishimira intambwe abaturage bateye mu kwiteza imbere no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagagaragaje ko ibigega bifata amazi bubakiye abaturage byagize umumaro ukomeye kuko uyafite avomera mugenzi we, bikagabanya ingendo ndende bakoraga bajya ushaka amazi.

Ati “Hari na ‘Filtre’ twagiye duha abaturage, ku buryo byatumye banywa amazi meza, bigatuma bagira ubuzima bwiza, bakabasha no kuhira imyaka hafi y’ingo zabo. Tubaha imirama, bigatuma abaturage babasha kugira ibiti birimo ibivangwa n’imyaka n’iby’imbuto.”

Mazimpaka yavuze ko Croix-Rouge y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira ama Koperative arimo ikora ubworozi bw’amafi butamenyerewe muri Nyagatare.

Ati: “Mwumvise ko bafite gahunda yo kugira uruganda rukomeye ruzatunganya umusaruro ukomoka ku mafi, bityo bakabasha kugemurira amasoko atandukanye, bikabafasha kubona amafaranga no kurwanya imirire mibi.”

Croix Rouge y’u Rwanda isanzwe itera inkunga abaturage batandukanye mu turere twose tw’igihugu, hagamijwe kuzamura imibereho yabo.

Abahawe ihene ubu batangiye no korora ingurube
Ubu bejeje ibigori byinshi kubera inkunga n’inama bahawe na Croix Rouge y’u Rwanda
Perezida wa Karangazi Fishing Cooperative avuga ko hari ibindi byuzi bagiye gutunganya kugira ngo nongere umusaruro

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel
Croix Rouge y’u Rwanda yabahinduriye ubuzima

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Nyagatare

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *