Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafatiwe umuganga uregwa gusambanya umwana

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo rugira umwere muganga Sezirahiga Abdou Djibril ariko ubushinjacyaha buza kujurira

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyigira umwere  umuganga ukora ku bitaro bya Nyanza uregwa gusambanya umwana.

Ubushinjacyaha burega  Sezirahiga Abdou Djibril icyaha cyo gusambanya umwana wari uje ngo amuvure.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu mwaka wa 2022 saa munani n’igice z’ijoro,umwana w’umukobwa w’imyaka 16 yagiye ku Bitaro bya Nyanza gukoresha ibizamini kuko byakekwaga ko yasambanyijwe n’umucungagereza.

Amakuru avuga ko  yageze ku Bitaro bya Nyanza uriya muganga amujyana mu cyumba kugira ngo arebe ko yasambanyijwe bigakekwa ko yongeye  gusambanywa.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko muganga Sezirahiga yabwiye uriya mwana gukuramo ijipo n’ikariso ngo amufatire ibizamini maze umwana yumva arimo kubabara ndetse anumva ibintu bishyushye mu gitsina cye maze umwana azamuye umutwe kuko yari agaramye abona umuganga  yihanaguza  uturinda ntoki (gants ) ku gitsina, maze umwana asohotse abwira umupolisi wari uri hafi aho ko muganga amusambanyije.

Raporo ya  Rwanda Forensic  Laboratory yagaragaje ko ADN y’umwana ihura na ADN za muganga Djibril.

Ubushinjacyaha bwasabiraga muganga Sezirahiga Abdou Djibril ko icyaha cyamuhama agakatirwa  igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Muganga Djibril yiregura yavuze ko izo ADN basanze mu gitsina cy’umwana zihura nize zishobora kuba zaraturutse ku bikoresho yakoreshaga apima umwana nk’ikaramu, ku rugi cyangwa mu myambaro nka gants.

Muganga Djibril yavuze ko mu busanzwe icyo umuntu akozeho cyose agisigaho ADN ze.

- Advertisement -

Me Englebert Habumuremyi wunganira Muganga Sezirahiga Abdou Djibril yasabye urukiko ko rwagira umwere umukiriya we.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo rugira umwere muganga Sezirahiga Abdou Djibril.

Bimwe mu byo  rwashingiyeho harimo ko raporo ya Rwanda Forensic Laboratory kuba yaragaragaje ko hari ADN basanze mu gitsina cy’umwana zihura na ADN za muganga Djibril rubona ko ari ikimenyetso kitagira agaciro kuko umuganga kuba yahererekanya ADN ze ku muntu avura ari ibintu bishoboka keretse kuba yabibazwa mu rwego rw’akazi bitewe nuko yaba yakoze inshingano ze binyuranyije n’amabwiriza y’akazi yahawe.

Naho kuba ikimenyetso kimushinja gusambanya umwana bihujwe ni uko ADN ze zasigaye mu gitsina cy’umurwayi cyane ko usuzuma aho yakoraga ariho hari hagenderewe gukura ibibazo bimufasha kubona ibisubizo bigaragaza niba umuntu yasambanyijwe.

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ubushinjacyaha bwamaze kujuririra kiriya cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye rwagize umwere uriya muganga.

Nta taliki iramenyekana y’igihe azaburanira ubujurire mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza.

Sezirahiga Abdou Djibril asanzwe akora mu bitaro bya Nyanza, akimara gucyekwaho kiriya cyaha yatawe muri yombi arafungwa, urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rumurekura by’agateganyo.

Hari amakuru kandi ko uriya mucungagereza wari waketsweho gusambanya uriya mwana mbere atabikurikiranweho.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *