Nyuma guhesha ikipe y’Igihugu, Amavubi, itike yo gukina Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisie mu 2004, abibumbiye mu Ihuriro ry’Abakiniye Amavubi, “FAPA”, bahisemo gushyira imbaraga mu gushyigikira impano z’abato.
Ku Cyumweru wa tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo FAPA yakinnye n’ikipe y’abatarabigize umwuga uzwi nka Karibu, kuri Kigali Pelé Stadium. Uyu mukino warangiye abakiniye Amavubi batsinze ibitego 3-2.
Gusa icyari kigamijwe cyane si ugukina, ahubwo ni ugukangurira ababyeyi gushyigikira gahunda y’irushanwa ry’abato ryiswe “Urubuto Community Youth Cup”, rikomeje gukinwa hirya no hino mu Gihugu, mu rwego rwo gufasha abato kubona amarushanwa yo gukina.
Iri rushanwa, ryateguwe ndetse rikurikiranwa n’abarimo FAPA, andi makipe y’abatarabigize umwuga arimo Assoussa, Karibu n’andi. Harimo kandi ubufatanye bwa La Jeunesse FC, Forever WFC, Amarerero yose ashakimiye kuri APR FC, Intare FC, Vision FC ndetse n’andi marerero yibumbiye rya Community Youth Football League abarizwa mu Mujyi wa Kigali.
Aya marushanwa ya “Urubuto Community Youth Cup”, ubu umufatanyabikorwa mukuru wa yo, ni Bank ya Kigali ikomeje gushishikariza ababyeyi gufungura za konti zo kuzigamira abana ba bo guhera ku myaka 10 kuzamura.
Mu rwego rwo gukomeza gukora ubukangurambaga mu gushyigikira aba bana, ku wa 2 Werurwe kuri Kigali Pelé Stadium, hateganyijwe undi mukino wa gicuti uzahuza FAPA na Assoussa FC ibarizwa mu gice cy’i Nyamirambo.
Iri hururiro ry’abakiniye Amavubi, ririmo amazina azwi nka Karim Kamanzi, Murangwa Eugène, Higiro Thomas, Ngabo, Hitimana Omar, Nshizirungu Hubert uzwi nka Bébé, Nshimiyimana Eric, Mutarambirwa Djabil, Hakundukize Adolphe, Uwimana Jean d’Amour n’abandi.











UMUSEKE.RW