Nyanza: Umurambo w’umunyeshuri wasanzwe mu mugezi bikekwa ko yapfuye ubwo yariho yoga muri ayo mazi.
Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Kirambi.
UMUSEKE wamenye amakuru hagati y’imidugudu ibiri ariyo uwa Gasharu n’uwa Mpaza mu mugezi wa Kamiranzovu habonetsemo umurambo w’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, ku kigo cy’amashuri cya Gashuru.
Amakuru avuga ko yagiye ari kumwe n’abandi bagiye kuvoma babanza kwidumbaguza (koga) muri uwo mugezi, maze umwe muri bo witwa Habineza Rukundo w’imyaka icumi aheramo kubera ko aho yogera hari harehare yaje kubura uko avamo birangira apfuye.
Ubuyobozi n’abaturage bafatanyije bakuyemo umurambo wa nyakwigendera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE ko RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe Isuzuma.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza