Rusizi: Abantu batanu bakurikiranyweho gutema inka

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Muri RUSIZI abantu batanu bakurikiranyweho gutema inka

Mu Karere ka Rusizi,Umurenge wa Butare, abantu batanu batawe muri yombi bakekwaho gutema inka eshanu z’abaturage  .

Byabereye  mu Kagari ka Akagari ka Butanda,Umudugudu wa Buganzo.

Abafite inka zatemwe babwiye Imvaho Nshya ko zatemanywe ubugome kuko basanze imirizo yatemwe hafi yose, zimwe mu kuyitema bikanagera ku matako y’inka, barangiza zimwe imirizo bakayicamo kabiri, ibice bimwe bakabitwara ibindi bakabisiga aho.

Icyoyanditse Eric w’imyaka 24 yagize ati “Nabyutse mu gitondo, ngiye kujya kwahira ubwatsi bwazo kuko hari iyo yanjye n’iy’iwacu, mama na we wari wabyutse ambwira ko abonye umurizo imbere y’umuryango ugana mu ruganiriro, kuko jye nari naciye mu wo mu gikari [……] dusanga ikimasa cyanjye bagiciye umurizo hafi ya wose.’’

Avuga ko ubwo bari bakibivugaho mu rugo , bumvise amakuru akwirakwira ko hari n’abandi bane  muri uwo Mudugudu   izabo zatemwe gutyo.

Avuga ko babimenyesheje  ubuyobozi bw’Umudugudu,hategurwa inama ubuyobozi bw’umurenge n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere ngo icyo kibazo kiganirweho.

Hari abatawe muri yombi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntawizera Jean Pierre, avuga ko hari abatawe muri yombi barimo n’usanzwe azwiho imyitwarire mibi.

Ati “Mu batawe muri yombi harimo umugabo usanzwe yarigize igihazi muri kariya Kagari, umaze kuva muri Transit Center inshuro 5 zose kubera imyitwarire ye mibi, wari wavugiye mu kabari ko kuri uyu wa 7 Werurwe muri aka Kagari hari bufungwemo abantu benshi.”

- Advertisement -

Kimwe n’abo dukeka ko bakorana, bahise bafatwa, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu rwego rw’iperereza.”

Yasabye abaturage gutegereza ikizagaragazwa n’ubutabera, anabizeza ko ubuyobozi bw’umurenge bugiye gukurikirana izo nka mu kuzivuza.

Abaturage basabwe kwirinda ibikorwa bibangamira ituze rya rubanda n’ibyabo, bakanatanga amakuru kare k’uwo babonaho imyitwarire yaganisha ku cyaha.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *