Dr. Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje Abanyamuryango b’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, Dr. Patrice Motsepe wari usoje manda y’imyaka ine ayobora uru rwego, yongeye kugirirwa icyizere cyo kuruyobora mu myaka ine iri imbere.

Iyi Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje Abanyamuryango ba CAF, yabereye i Cairo mu Misiri guhera ku wa 11 Werurwe 2025 kugeza uyu munsi.

Dr. Motsepe wari umukandida umwe rukumbi ku mwanya wo kuyobora uru rwego ruyobora ruhago ya Afurika, ni we wongeye guhabwa indi manda y’imyaka ine izageza 2029 (2025-29).

Ni inama kandi yitabiriwe n’abayobozi barimo Gianni Infantino uyobora FIFA. Ni manda ya Kabiri y’uyu munya-Afurika y’Epfo.

Dr. Patrice Motsepe yongeye gutorerwa kuyobora CAF mu myaka ine iri imbere
Azageza mu 2029
Dr. Motsepe na Komite Nyobozi ye, bagiye kongera kuyobora CAF mu myaka ine iri imbere

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *