Kamonyi: Ikigo Nderabuzima cyafashwe n’inkongi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ikigo Nderabuzima  cyafashwe n’inkongi

Inyubako z’Ikigo Nderabuzima cya Musambira giherereye  mu Murenge wa Musambira, mu Karere ka Kamonyi, cyafashwe n’inkongi , yangiza inyubako zacyo n’ibikoresho bitandukanye.

Byabaye mu gitondo cyo ku wa 12 Werurwe 2025, aho iyi nkongi yibasiye  isuzumiro, ibitaro, ibiro by’umukozi ushinzwe amakuru (Data manager) n’ahandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisaba Christine, yatangaje ko iyi nkongi yangije cyane iki kigo nderabuzima, gusa ngo ku bw’amahirwe nta muntu wahaburiye ubuzima cyangwa ngo akomereke.

Ati “Hatangiye hashya mu isuzumiro, bikomereza ahakorera umukozi ushinzwe imibare mu kigo ndetse n’aho abarwayi babaga baryamye twita ibitaro. Urebye hangiritse cyane.”

Yakomeje avuga ko nta muntu wakomerekeyemo cyangwa ngo aburiremo ubuzima kuko abarwayi barimo bose bahise babasohora.

Yongeyeho  ko inyubako yose isanzwe iri mu bwishingizi  bityo ko ibyangiritse byose bizishyurwa.

UUMUSEKE.RW   

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *