Mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, hakomeje kwibazwa igituma bamwe mu bakunzi ba APR FC, batemera imitoreze y’umunya-Serbie, Darko Nović, nyamara iyi kipe irushwa amanota abiri gusa mu gihe shampiyona ibura imikino 10 ngo irangire.
Muri Kamena 2024, ni bwo ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwasinyishije umutoza, Darko Nović wari uje gusimbura Umufaransa, Thierry Froger. Ni umutoza wahawe amasezerano y’imyaka itatu.
Ni umutoza waje asabwa byinshi mugenzi we atabashije kugeraho, birimo kugeza ikipe mu matsinda y’amarushanwa Nyafurika ya CAF Champions League akinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo, gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda kandi ikipe ikina neza ariko kandi ikirenze kuri ibyo, akazamura urwego rw’abakinnyi atoza.
Darko yaguriwe abakinnyi kandi bahenze ariko abenshi mu baguzwe, nta ruhare yabigizemo n’ubwo hari abo yasabye kandi akabahabwa. Mu manota 60 ya shampiyona amaze gukinirwa mu mikino 20 imaze gukinwa, uyu mutoza yabonyemo 41. Yatsinzwe imikino itatu irimo uw’Amagaju FC 1-0, Mukura VS 1-0 n’uwo yatewemo mpaga na Gorilla FC y’ibitego 3-0.
Ikipe y’Ingabo, yaganyije imikino irimo ibiri ya Rayon Sports ubanza n’uwo kwishyura. Bivuze ko imaze gutakaza amanota 19 mu amaze gukinirwa.
Ku rwego mpuzamahanga, APR FC yasezereye Azam FC yo muri Tanzania mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League nyuma yo kuyitsinda ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri bahuye.
Muri aya marushanwa Nyafurika ariko, ikipe y’Ingabo nta bwo yabashije kugera ku ntego za yo kuko yaje gusezererwa na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rya Kabiri ryagombaga gutanga ikipe ijya mu matsinda. Inzozi za bo zongera kutagerwaho gutyo.
Imikino ibanza ya shampiyona, yarangiye Rayon Sports irusha APR FC amanota atanu ariko ubu hasigayemo abiri gusa. Bivuze ko bisaba imbaraga z’umurengera kugira ngo ikipe y’Ingabo ibashe gufata umwanya wa mbere.
Nyuma y’ibi byose ariko, abakunzi b’ikipe y’i Shyorongi, ntibanyuzwe n’umusaruro w’uyu munya-Serbie, aho bavuga ko akinisha abakinnyi nabi bigatuma badatanga umusaruro ukwiye ikipe bihebeye.
- Advertisement -
Abavuga ibi kandi, bavuga ko ari umutoza ukunda kugarira cyane kurusha gusatira kandi ibi bituma ikipe ya bo ihora yisanga yiruka inyuma y’umupira.
Gusa nyuma y’uku kwinubira umusaruro wa Darko kw’abafana, ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo buherutse kubwira itangazamakuru ko kumusezerera atari ukubyuka ngo bihite bikorwa ahubwo hari ibizagenderwaho bitewe n’ibizaba byavuye mu busesenguzi bw’ababishinzwe.
Umuyobozi wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yavuze ko abatekinisye b’iyi kipe ari bo bazareba umusaruro w’umutoza, maze hagafatwa icyemezo niba koko ari uwo gusezererwa cyangwa arengana. Ibi yabitangaje mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira.
Ati “Ni bwo tukirangiza imikino ibanza ya Shampiyona, APR FC ifite abatekinisiye, ni bo bazicara bakareba niba umutoza adafite ubushobozi cyangwa ari abakinnyi.”
Gusa n’ubwo havugwa ibi, bamwe mu bakunzi ba ruhago y’u Rwanda, bashinja abakunzi b’ikipe y’Ingabo kuba ba nta munoza kuko nta rirarenga kuri uyu mutoza urushwa amanota abiri gusa kandi hakibura imikino 10 ngo shampiyona irangire.



UMUSEKE.RW
Umutoza ntacyo atwaye azabikora nibamuhe igihe kbs kuko ibyakora nawe aba ashaka umusaruro mwiza