Mu gihe habura amasaha make ngo hatangire imikino y’umunsi wa 21 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yemeje ko Ishimwe Jean Claude uzwi nka “Cucuri”, ari we uzasifura umukino wa Musanze FC na Kiyovu Sports ziri kurwanira kutamanuka mu gihe Twagirumukiza Abdoulkarim yahawe gusifura uhuza Gasogi United na APR FC kuri uyu wa Gatanu.
Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo hatangira imikino y’umunsi wa 21 ya shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo. Kuri Kigali Pelé Stadium. Saa Cyenda z’amanywa, hateganyijwe umukino uhuza Gorilla FC na Muhazi United. Uyu mukino uraza kuyoborwa na Umutoni Aline uraba ari hagati mu kibuga, Habumugisha Emmanuel na Ndagijimana Peace Eric, baraba bamwunganira mu gihe Nshimyumuremyi Abdallah araba ari umusifuzi wa Kane.
Undi mukino uza kubera kuri iyi Stade, ni uhuza Gasogi United na APR FC Saa Moya z’ijoro. Uyu mukino wahawe Twagirumukiza Abdoulkarim uraba ari hagati mu kibuga, Ishimwe Didier na Umutesi Alice baraba bamwunganira nk’abanyagitambaro, mu gihe Irafasha Emmanuel araba ari umusifuzi wa kane.
Undi mukino uhanzwe amaso, ni uzahuza Musanze FC na Kiyovu Sports ejo Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Ubworoherane. Uyu mukino wahawe Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri uzaba yunganirwa na Karangwa Justin na Ntirenganya Elie, mu gihe Akingeneye Hicham azaba ari umusifuzi wa kane.
Ku wa 15 Werurwe 2025, hateganyijwe indi mikino ine.
Marines FC izakira Amagaju FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda. Ni umukino uzayoborwa na Ngabonziza Dieudonné uzaba yunganirwa na Mugabo Eric na Mukirisito Ange Robert mu gihe Mukiza Patrick azaba ari umusifuzi wa kane.
Rayon Sports izakira AS Kigali Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro kuri Kigali Pelé Stadium. Rulisa Patience ni we wahawe kuzayobora uyu mukino, Maniragaba Valery na Akimana Juliette bazaba bamwunganira mu gihe Ugirashebuja Ibrahim azaba ari umusifuzi wa kane.
Bugesera FC izakira Police FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Bugesera. Uyu mukino uzayoborwa na Mulindangabo Moise, uzaba yunganirwa na Jabo Aristote na Karemera Tonny bazaba bari ku ruhande mu gihe Nshimiyimana Remy Victor azaba ari umusifuzi wa kane.
Mukura VS, izakira Rutsiro FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Nsabimana Céléstin ni we uzakiranura aya makipe. Azaba yunganirwa na Mutuyimana Dieudonné ‘Dodos’ na Murangwa Sandrine mu gihe Kayitare David azaba ari umusifuzi wa kane.
- Advertisement -
Umunsi wa 21 wa shampiyona, uzashyirwaho akadomo ku wa 16 Werurwe 2025. Vision FC izasura Etincelles FC kuri Stade Umuganda Saa Cyenda zamanywa. Ngabonziza Jean Paul ni we uzayobora uyu mukino. Safari Hamiss na Ruhumuriza Justin, bazaba bamwunganira mu gihe Nizeyimana Is’haq azaba ari umusifuzi wa kane.
Nyuma y’imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona, hazacamo akaruhuko kubera ko hazahita hahamagarwa abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, Amavubi, bazatangira umwiherero utegura umukino wa Nigeria uteganyijwe ku wa 21 uku kwezi kuri Stade Amahoro mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.


UMUSEKE.RW