Mu mikino ya mbere ya Kamarampaka izatanga ikipe zizegukana Igikombe cya shampiyona 2024-25, Police VC na Police WVC, zatangiranye intsinzi.
Ku wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025, ni bwo hatangiye imikino ya Kamarampaka muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere ya Volleyball.
Iyi mikino yabereye muri Petit Stade, yari yitabiriwe na benshi barimo na bamwe mu Bayobozi b’amakipe ndetse n’ab’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, FRVB.
Amakipe y’Abagore, ni yo yabimburiye bazaza ba yo. Police WVC yabaye iya mbere, yahuye na Kepler WVC yabaye iya Kane, ni zabanje mu kibuga.
Iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, yatangiye neza itsinda iseti ya mbere n’iya kabiri ku manota 26-24 na 25-23, mu gihe iyi kipe ya Kaminuza yatsinze iseti ya Gatatu ku manota 25-20.
Police WVC yagarukanye imbaraga mu iseti ya Kane maze iyitsinda byoroshye ku manota 25-16, umukino wa mbere urangira ibonye intsinzi ku maseti 3-1.
Saa mbiri z’ijoro, hahise hatangira umukino w’abagabo wari uhanzwe amaso na benshi.
Police VC yabaye iya mbere mu Bagabo, yahuraga na REG VC yabaye iya Kane. Abasore ba Mutoni Fred batangiye neza batsinda iseti ya mbere ku manota 25-17, REG VC itsinda iya Kabiri ku manota 25-23.
Abashinzwe Umutekano bagarukanye imbaraga ku maseti abiri iyatsinda ku manota 25-23 na 25-21.
- Advertisement -
Umukino warangiye begukanye intsinzi ku maseti 3-1, maze ikipe zombi z’Igipolisi cy’u Rwanda, zitera intambwe yegera igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2024-25.
Kuri uyu wa Gatandatu, hateganyijwe imikino ibiri. Mu Bagabo, APR VC yabaye iya Kabiri irakina na Kepler VC yabaye iya Kane. Ni umukino utangira Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba ariko ukaza kuba wabanjirijwe n’uw’Abagore.
APR WVC yabaye iya Gatatu, irakina na RRA WVC yabaye iya Kabiri. Uyu mukino urakinwa Saa Kumi z’Amanywa. Ni imikino iri kubera muri Petit Stade i Remera.
Ikipe izatsinda imikino ibiri, izaba igeze ku mukino wa nyuma maze izatsinze zihure na zo zikine imikino itatu izatanga iyegukana igikombe cya shampiyona mu gihe nizitsindana umwe umwe, zizakina umukino umwe wo gutanga izakomeza.
Izizatsindwa, zizahura hagati ya zo zikinira imyanya ya Gatatu n’iya Kane. Kwinjira kuri iyi mikino, ni ibihumbi 5 Frw.





UMUSEKE.RW