Mu Rwanda, mu bigo bitandukanye by’amashuri hakorewe ubushakashatsi hagamijwe gushaka uburyo bwo kongera intungamubiri zihagije mu ifunguro rihabwa abana ku mashuri.
Byagaragaye nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na Imperial London College yo mu Bwongereza n’ikigo cy’iterambere cya Kanada mu bihugu bya Kenya, Tanzania, Ghana, Nigeria, n’u Rwanda.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko amafunguro y’abana ku mashuri akeneye kongerwamo intungamubiri zikomoka ku bihingwa bikize kuri vitamin n’imyunyungugu, nk’imboga za dodo zitukura, karoti, ibigori by’umuhondo, ibishyimbo bikungahaye ku butare, imboga rwatsi, n’ibijumba by’umuhondo.
Yagize ati: “Nk’ubu twagaburaga imboga z’amashu kuko ari zo zihendutse ku isoko, dodo z’icyatsi kandi zitarimo ibitunga umubiri bihagije, bikaba bitadufasha kurwanya imirire mibi ku mashuri. Ibihingwa batugaragarije twatangiye kubihinga ku mashuri ku buryo mu minsi iza abana baba barya indyo yujuje intungamubiri tubikuye mu mirima yacu.”
Ndaruhutse Yves, umujyanama muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yavuze ko ubushakashatsi buzafasha abahinzi kubona amasoko, bikazamura umusaruro no gufasha mu kurwanya imirire mibi.
Dr. Manirere Jean d’Amour, umushakashatsi n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko bazakoresha ibihingwa bikungahaye ku ntungamubiri, bahereye ku byo abahinzi basanzwe bahinga no kubihinga ku mashuri.
Ati: “Ni umushinga ugamije gushyira impinduka mu buryo abanyeshuri bagaburirwaga ku ishuri, duhereye ku byo twihingira iwacu ariko tukanabihinga ku ishuri bikize ku ntungamubiri.”
Ingabire Sam, ushinzwe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri muri Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko ubushakashatsi bwerekana ko hakenewe kongerwa intungamubiri mu ifunguro ry’abana, bikazafasha gahunda ya Leta yo kurwanya imirire mibi n’igwingira.
- Advertisement -
Yagize ati: “Niba tubonye imboga zikungahaye ku ntungamubiri kurusha izo twagaburaga, no mu bihingwa bishingiye ku bushakashatsi, ni uburyo bwiza bwanakwihutisha gahunda ya Leta yo kurwanya igwingira mu bana.”
Ubushakashatsi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwageragerejwe mu bigo icyenda mu Ntara zitandukanye no muri Kigali, bukaba bugiye gushyirwa mu mashuri yose hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana hakoreshejwe ibihingwa byo mu Rwanda.


UMUSEKE.RW mu Majyaruguru