Mu masura hari akamwenyu! Umwuka uri mu Amavubi yitegura Nigeria – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere yo guhura na Nigeria mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, harimo umwuka utanga icyizere cyo kuzatsindira i Kigali Super Eagles.

Uyu mukino, uteganyijwe kuzakinwa ku wa 21 Werurwe 2025 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Stade Amahoro i Remera.

Abakinnyi b’Amavubi bakina hanze y’u Rwanda, hafi ya bose bamaze kugera mu mwiherero uretse Mutsinzi Ange na Nshuti Innocent biteganyijwe ko bawugeramo uyu munsi.

Ni imyitozo yatangiye ku Cyumweru cya tariki ya 16 Werurwe 2025. Umwuka uturuka muri uyu mwiherero, ni utanga icyizere cy’uko Abanyarwanda bazongera kumwenyura ku mukino wa Nigeria.

Aka kanyamuneza kari mu mwiherero w’Amavubi, karagaragaza ko n’ubwo bagiye gukina n’ikipe y’ikigugu ku Mugabane wa Afurika, abazaza kuwureba bashobora kuzabona ibinyuranye n’ibyibazwaga.

Uretse gukina na Super Eagles kandi, abasore ba Adel Amrouche, bazanakina na Lesotho ku wa 25 Werurwe uyu mwaka, kuri Stade Amahoro i Remera.

U Rwanda ruracyayoboye itsinda C ririmo Nigeria, Zimbabwe, Lesotho, Bénin na Afurika y’Epfo.

Rafael York yamaze kugera mu myitozo
Imyitozo ibongerera imbaraga nayo yarebweho
Buri umwe afashwa gukora imyitozo neza
Gueulette ararimbanyije
Umunya-Algérie we, ahanzwe amaso na benshi
Mugisha Bonheur, ni umwe mu bategerejwe cyane kuri iyi mikino
Obeid wa Mukura VS
Akamwenyu ko kari mu mwiherero w’aba basore
Amabwiriza yo aba atangwa

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *