Thomas Lubanga yatangaje umutwe mushya urwanya Tshisekedi

Ange Eric Hatangimana
Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
1 Min Read
Thomas Lubanga bivugwa ko ashyigikiwe na Uganda

Mu Burasirazuba bwa Congo havutse umutwe w’inyashyamba mushya witwa C.R.P uyobowe na Thomas Lubanga uvuga ko uje gukuraho ubutegetsi bushingiye ku itonesha n’irondakarere muri Congo Kinshasa.

Uyu mutwe mushya witwa (la Convention pour la Révolution Populaire, C.R.P) uje mu gihe intambara ziyogoza uburasirazuba bwa Congo zifata intera nyuma yaho umutwe wa M23/AFC ukomeje gushegesha ubutegetsi bwa Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

C.R.P uvuga ko leta ya Congo yamanitse amaboko ku bijyanye no kubahiriza inshingano nyamukuru ya Leta yo kurinda abaturage n’imyitungo yabo.

Uyu mutwe mushya w’inyeshyamba uvuga ko uhamagarira abaturage bose ba Congo guharanira kurwanya ubutegetsi bwamunswe no kunyereza imitungo y’igihugu, ruswa, ivanguramoko, itonesha n’ibindi.

Uyu mutwe washingiwe ahitwa Berunda mu Ntara ya Ituri.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *