FDA yakuye ku isoko umuti witwa  Relief

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
FDA yakuye ku isoko imiti yitwa  Relief

Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyahagaritse itumizwa, icuruzwa no gukwirakwiza ku isoko ry’u Rwanda imiti yitwa Relief kuko itujuje ubuziranenge.

Itangazo rya Rwanda FDA ryo ku wa 11 Kamena 2025 rigaragaza ko binyuze mu igenzura rihoraho ry’ubuziranenge bw’imiti iri ku isoko, yatahuye “imiti itemewe yitwa “RELIEF” y’ibinini iri mu ngano zitandunye ku isoko ry’ u Rwanda.”

Itangazo rigira riti “Imiti ivura igize ibyo binini irimo ‘Diclofenac Sodium, Paracetamol, Chlorpheniramine Maleate na Magnesium Trisilicate’.”

Rwanda FDA yasabye abinjiza imiti mu gihugu, abayiranguza na farumasi zidandaza zose guhagarika gukwirakwiza no guha abarwayi imiti yose y’ibinini yitwa RELIEF, kandi ingano yose bafitanye mu bubiko igashyirwa mu kato.

Iti “Abantu bose barasabwa kutagura no kudakoresha ibi binini byitwa RELIEF kugera igihe hazafatirwa indi cyemezo.”

FDA ivuga ko gukwirakwiza cyangwa gutanga imiti itemewe binyuranyije n’amategeko kandi bihanwa n’amategeko.

 UMUSEKE.RW

Yisangize abandi