Shampiyona y’u Rwanda igiye kubona umufatanyabikorwa uyitirirwa

Shampiyona y’Abagabo y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda y’Umupira w’Amaguru [Rwanda Premier League], igiye guhindurirwa izina nyuma y’uko hari umufatanyabikorwa wifuza kuzayitirirwa.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025, ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango ba Rwanda Premier League ishinzwe gutegura no gukurikirana Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu Bagabo.

Abayobozi b’amakipe 15 muri 16 akina iyi shampiyona, ni yo yitabiriye iyi Nama yavugiwemo gahunda zitandukanye zarimo no kwakira amakipe abiri yo muri Sudani, Al-Hilal SC na El-Merrikh SC.

Mu byagarutsweho muri iyi Nama, ni abafatanyabikorwa bashya bazaza gukorana n’iyi shampiyona mu minsi iri imbere.

Havuzwe kandi ku mushinga wo gusinyana n’Umufatanyabikorwa uzitirirwa Shampiyona ‘Title sponsor’ ndetse n’uwo gusinyana n’umufatanyabikorwa uzagenera Rwanda Premier League imipira isa yo gukina izajya ikoreshwa ku makipe yose muri Shampiyona.

Bamwe mu bafatanyabikorwa bari muri Shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu, harimo StarTimes yerekana imikino ndetse n’abatanga ibihembo ku bakinnyi n’abatoza.

Mbere y’uko iyi Nama isozwa, abayobozi b’amakipe bari bayitabiriye, bahaye ikaze amakipe yo muri Sudani, Al Hilal SC na El Merrikh zasabye kuza gukina muri Shampiyona y’u Rwanda kuko ari amahirwe yo kuzamura urwego rw’irushanwa no kuyigiraho byinshi.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yari mu bitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba Rwanda Premier League
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, bwemeje ko shampiyona ibona umufatanyabikorwa uzayitirirwa

UMUSEKE.RW

Share This Article