Umugabo wagaragaye mu mashusho asambanya umwana yafashwe

Polisi ya Uganda ivuga ko uyu mugabo "yagaragaye mu mashusho asambanya umwana"

Uganda: Polisi yatangaje ko yataye muri yombi uwagaragaye mu mashusho asambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko.

Ni nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo ukekwaho icyaha, asambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure.

Ubutumwa Polisi ya Uganda yashyize kuri X, ivuga ko yo Polisi yo mu gace ka Wakiso yamaze guta muri yombi uriya mugabo wagaragaye mu mashusho.

Ubutumwa bugira buti “Afungiye icyaha ndengakamere cyo gusambanya umwana w’imyaka 8.”

Ibi byabaye ku itariki ya 16 Mata 2026, mu mudugudu wa Mabombwe, mu gace ka Mabombwe, ahitwa Mende, mu karere ka Wakiso.

Ukekwaho icyaha yitwa Ssebagala Moses, afite imyaka 39 y’amavuko, atwara moto, akaba utuye i Mabombwe.

Bivugwa ko uwo mwana yari ari hanze na murumuna we, maze uwo mugabo aza abasanga, abashukisha telefone ngo barebeho amafoto, nyuma yashyize uwo mwana ku bibero bye, aho bivugwa ko ari ho yamusambanyirije.

Polisi ya Uganda igira iti “Twamaganye byimazeyo ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abana. Turasaba ababyeyi n’abarezi gukomeza kuba maso, no kugenzura abana babo igihe cyose.”

Polisi ya Uganda ivuga ko ukekwaho icyaha afunzwe, kandi azagezwa imbere y’ubutabera mu gihe iperereza rigikomeje.

Ubutumwa buvuga ko hazakomeza gukorwa iperereza ku byaha nk’ibi kugira ngo ababikorerwa bahabwe ubutabera kandi ababikora bahanwe.

UMUSEKE.RW

Share This Article