Inzego z’umutekano zirimo gukurikirana urupfu rw’umwana w’amazi 8, bikekwa ko yapfuye “urupfu rudasobanutse”, kuri iki Cyumweru.
Kuri iki Cyumweru tariki 19 Mata 2026 ku isaha ya saa tanu z’amanywa, mu mudugudu wa Nyamikingo, akagari ka Gasheke, Umurenge wa Bushenege, mu karere ka Nyamasheke, niho biriya byabereye.
Amakuru ava mu abaturage avuga ko bakeka ko uyu mwana yaba yishwe n’umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 26 y’amavuko bikekwa ko atari se.
Uyu mugabo amaze igihe gito ashakanye na Nyina w’uyu mwana witwa Niyodusenga Jeanette w’imyaka 20 y’amavuko.
Amakuru akomeza avuga ko uyu Nshimiyimana Emmanuel, asanzwe ari mu bihazi binywa inzoga zitujuje ubuziranenge, ngo no mu bihe bitandukanye yarabifungiwe.
Bavuga kandi ko uyu mugore Niyokwizerwa Jeannette na we akora uburaya. Hari amakuru avuga ko aba bombi barwanye “bakandagira uriya mwana”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bushenge bwahamirije UMUSEKE, ko ibi byabaye ku isaha ya saa tanu z’amanywa (11h00 a.m) kuri iki Cyumweru, ko amakuru ari gutangwa n’ababyeyi b’umwana adasobanutse.
Inzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi y’igihugu ziri kubikurikirana.
Habumugisha Hyacinthe, Umunyamabanga Nshingwabkorwa w’umurenge wa Bushenge ati “Amakuru dufite ni uko saa tanu n’igice z’amanywa, hari umwana w’umuhungu witwa Niyonkuru Aime Blando, w’amezi umunani wapfuye mu rugo rurimo umugabo witwa Emmanuel n’umugore witwa Jeannette. Uko urwo rupfu ruri gusobanurwa na nyina n’uwo mugabo ntabwo biri gusonuka neza, twiyambaje RIB na Polisi kugira ngo bahagere, bakore iperereza ngo barebe icyateye urwo rupfu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge yakomeje avuga ko imibanire y’aba bantu batarayimenya bitewe n’uko bari bamaze ukwezi kumwe babana, mu buryo butemewe n’amategeko.
Ati “Icyo tuzi ni uko Emmanuel na Jeanette bari bamaranye ukwezi kumwe babana mu buryo butemewe n’amategeko, iby’imibanire yabo ntabwo twagira icyo tubivugaho.”
Aba bombi, Nshimiyimana na Niyokwizerwa bari mu maboko y’inzego z’umutekano zikiri gukora iperereza.
Ubwo twakoraga inkuru, umurambo w’uriya mwana wari ukiri mu rugo, utarajyanwa ku bitaro, icyemezo kirafatwa n’inzego z’umutekano zimaze gukora iperereza.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ I NNYAMASHEKE
